+ -

عَنْ أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«سَوُّوا صُفُوفَكُمْ، فَإِنَّ تَسْوِيَةَ الصَّفِّ مِنْ تَمَامِ الصَّلَاةِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 433]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mujye mugorora imirongo yanyu, kubera ko kuyigorora ari bimwe mu bituma iswalat yuzura."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 433]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itegeka abantu basali kugorora imirongo yabo, kandi ko nta bakwiye guhagarara imbere y'abandi cyangwa se inyuma yabo, kandi ko kuyigorora bituma iswalat yuzura ikanatungana, ndetse ko kugorama kw'imirongo bitera ukudatungana kw'iswalat no kutuzura kwayo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kwita ku cyo ari cyo cyose cyatuma iswalat yuzura ikanatungana, ndetse kikayirinda kutuzura.
  2. Ubugenge bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu kwigisha, aho ihuza itegeko n'impamvu, igamije kugaragaza impamvu y'iryo tegeko, no gutuma imitima ishishikarira kurikora.