+ -

عَنْ عَائِشَةَ أُمِّ المؤمنين رضي الله عنها:
أَنَّ أُمَّ سَلَمَةَ ذَكَرَتْ لِرَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَنِيسَةً رَأَتْهَا بِأَرْضِ الْحَبَشَةِ، يُقَالُ لَهَا مَارِيَةُ، فَذَكَرَتْ لَهُ مَا رَأَتْ فِيهَا مِنَ الصُّوَرِ، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «أُولَئِكَ قَوْمٌ إِذَا مَاتَ فِيهِمُ الْعَبْدُ الصَّالِحُ، أَوِ الرَّجُلُ الصَّالِحُ، بَنَوْا عَلَى قَبْرِهِ مَسْجِدًا، وَصَوَّرُوا فِيهِ تِلْكَ الصُّوَرَ، أُولَئِكَ شِرَارُ الْخَلْقِ عِنْدَ اللهِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 434]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 434]

Ibisobanuro birambuye.

Nyina w'abemeramana Umu Salamat (Imana imwishimire) yabwiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ubwo yari mu gihugu cya Habashat yabonye urusengero bita Mariya, rurimo amashusho n'imitako agaragaza ko byamutangaje! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isobanura impamvu z'ayo mashusho; Nuko iramubwira iti: Abo bantu uri kumbwira iyo hari umwe muri bo wakoraga ibikorwa byiza agapfa, bahita bubaka ku mva urusengero basengeramo, ndetse bakahashyira n'ayo mashusho! Inamusobanurira ko abakora ibyo ari bo biremwa bibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu, kubera ko kubikora biganisha mu ibangikanyamana.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ikizira kubaka insengero n'imisigiti ku mva, cyangwa se kuhasengera no kuhasalira, cyangwa se gushyingura abapfuye mu misigiti, mu rwego rwo gukumira kugwa mu ibangikanyamana.
  2. Kubaka imisigiti ku mva, no kuhashyira amashusho n'ibishushanyo, ni ibikorwa by'abayahudi n'abanaswara, kandi ubikoze aba yisanishije nabo.
  3. Ni ikizira gukora amashusho y'ibinyabuzima bihumeka.
  4. Uwubatse ku mva umusigiti cyangwa akahashyira amashusho n'ibishushanyo runaka, uwo aba ari ikiremwa kibi imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu.
  5. Amategeko y'idini yabungabunzwe mu buryo bukomeye kandi bwuzuye ukwemera Imana imwe, afunga inzira zose zaganisha mu ibangikanyamana.
  6. Birabujijwe gukabiriza abantu bapfuye bakora ibikorwa byiza no kubashyira ku rwego batari bariho, kuko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana.