+ -

عن أبي مَرْثَدٍ الغَنَوِيّ رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«لَا تَجْلِسُوا عَلَى الْقُبُورِ، وَلَا تُصَلُّوا إِلَيْهَا».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Mar'thad Al Ghanawiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kwicara hejuru y'imva.
Nkuko yabujije gusali abantu berekeye ku mva, nko kuba imva iherereye mu cyerekezo berekeramo basali (Qiblat), kubera ko ari bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana (Shir'k).

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza gusalira ku mva cyangwa hagati yazo cyangwa se uzerekeye, usibye iswalat ikorerwa uwapfuye nk'uko byemejwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat).
  2. Kubuza kwerekera imva igihe cyo gusali ni mu rwego rwo gukumira inzira yose iganisha ku ibangikanyamana.
  3. Isilamu ibuza gukabiriza imva no kuyitesha agaciro, bityo nta kurengera nta no gutesha agaciro ku buryo bukabije!
  4. Icyubahiro cy'umuyisilamu kirakomeza na nyuma y'urupfu rwe, kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: (Kuvuna igufa ry'uwapfuye ni nko kurivuna akiri muzima!)