+ -

عن أبي الهيَّاج الأسدي قال:
قَالَ لِي ‌عَلِيُّ بْنُ أَبِي طَالِبٍ: أَلَا أَبْعَثُكَ عَلَى مَا بَعَثَنِي عَلَيْهِ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ؟ أَنْ لَا تَدَعَ تِمْثَالًا إِلَّا طَمَسْتَهُ، وَلَا قَبْرًا مُشْرِفًا إِلَّا سَوَّيْتَهُ.

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 969]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa abil Hayaadj Al Asadiyu yaravuze ati:
Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 969]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yohereza abasangirangendo bayo ikabasaba ko batagomba kureka ikibumbano kiri mu ishusho y'igihumeka cyangwa se ikitari ikibumbano usibye ko bagomba kugikuraho ntibakireke.
Ndetse ko batagomba gusiga imva irenze ku butaka usibye ko bagomba kuyisanza ikareshya nabwo, bagasenya ibiyiriho biyubakiye, ntisumbe ubutaka cyane, ikabusumba mu ntera ireshya n'ikiganza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni ikizira kubumba cyangwa se kubaza amashusho y'ibihumeka, kuko ari imwe mu nzira z'ibangikanyamana.
  2. Biremewe gukuzaho ukuboko ikibi igihe biri mu bubasha bwawe ndetse ubifitiye ubushobozi.
  3. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikariraga gukuraho icyo ari cyo cyose mu bisigisigi by'ubujiji, nk'amashusho, ibibumbano, n'inyubako bubakiraga ku mva.