+ -

عن أنس رضي الله عنه قال: قال النبي صلى الله عليه وسلم:
«لَا يُؤْمِنُ أَحَدُكُمْ حَتَّى أَكُونَ أَحَبَّ إِلَيْهِ مِنْ وَالِدِهِ وَوَلَدِهِ وَالنَّاسِ أَجْمَعِينَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange.

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuyisilamu atagira ukwemera kuzuye cyeretse urukundo akunda Intumwa y'Imana arubanje ku rwo akunda nyina, na se, n'umwana we ndetse n'abantu bose. Urwo rukundo rudusaba kuyumvira no kuyirengera no kuyitabara ndetse no kureka kuyigomekaho.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gukunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni itegeko, kandi urukundo rwayo rugomba kubanza mbere y'urwo dukunda ikiremwa icyo ari cyo cyose.
  2. Mu bimenyetso bigaragaza urukundo rwuzuye; ni ukurengera imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kwitanga ndetse no gutanga umutungo kubera iyo mpamvu.
  3. Urukundo rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rusaba kuyumvira mu byo itegetse, no guhamya ukuri kw'ibyo yavuze, no kwitandukanya n'ibyo yabujije ikanihanangiriza, no kuyikurikira mu byo yigishije no kureka ibihimbano.
  4. Uburenganzira bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo buhambaye kuruta ubw'abandi bantu, kubera ko ari bwo mpamvu yo kuyoboka kwacu tuva mu buyobe, no kuturokora umuriro, ndetse n'intsinzi y'ijuru.