+ -

عن عمران بن حصين رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«‌لَيْسَ ‌مِنَّا ‌مَنْ ‌تَطَيَّرَ أَوْ تُطُيِّرَ لَهُ، أَوْ تَكَهَّنَ أَوْ تُكُهِّنَ لَهُ، أَوْ سَحَرَ أَوْ سُحِرَ لَهُ، وَمَنْ عَقَدَ عُقْدَةً، وَمَنْ أَتَى كَاهِنًا فَصَدَّقَهُ بِمَا يَقُولُ فَقَدْ كَفَرَ بِمَا أُنْزِلَ عَلَى مُحَمَّدٍ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ».

[حسن] - [رواه البزار] - [مسند البزار: 3578]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, cyangwa se ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa, cyangwa se uroga, cyangwa se usaba kurogerwa. N'uzafunga ipfundo n'uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Al Bazar] - [Musnad Al Bazar - 3578]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abayoboke bayo bakora bimwe muri ibi bikurikira:
Icya mbere: "Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, inkomoko y'ibi: Ni ugufata inyoni igihe ugiye mu kazi cyangwa se ku rugendo ukayirekura ikagenda, yanyura iburyo ukabona ko uri buhirwe ukajya mu kazi cyangwa ku rugendo yanyura ibumoso ukabona ko ari umwaku ukareka kugira icyo ukora, rero ntabwo byemewe k'umuntu kuba yakora ibi abyikorera cyangwa se kuba hari uwo yasaba kubimukorera, muri igi gisobanuro kandi hinjiramo n'uwakwizera umwaku mu cyo ari cyo cyose, icy'umvwa cyangwa se ikirebwa, haba mu biguruka cyangwa se mu zindi nyamaswa, cyangwa semu bantu bafite ubumuga runaka, cyangwa se mu mibare cyangwa se mu minsi n'ibindi.
Icya kabiri: "Ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa"; uzavuga ko afite ubumenyi bw'ibitagaragara akoresheje inyenyeri n'ibindi, cyangwa se akaza kuri uwo wiyitirira ubwo bumenyi nk'uwo mupfumu, akemera ibyo amubwiye azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)."
Icya gatatu: "Ni umurozi cyangwa se usaba ko bamurogera"; uroga ku giti cye, cyangwa se agasaba umurozi kumurogera umuntu runaka, kugira ngo bifashe umuntu runaka cyangwa se bimugireho ingaruka, cyangwa se agapfundika amapfundo arimo uburozi, arivugiraho imitongero iziririjwe, akayahuhamo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Igikanada. Ikinya Azeri Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko kwiringira Allah no kwemera igeno rye, ndetse n'ikizira kuraguza no kwemera umwaku n'inyatsi, n'uburozi ndetse n'ubupfumu, cyangwa se kujya kubaza abantu babikora.
  2. Umuntu kuba yavuga ko azi ubumenyi bw'ibitagaragara ni bimwe mu ibangikanyamana, bihabanye n'ukwemera (Tawhidi).
  3. Ni ikizira kwemera iby'abapfumu no kujya kubareba, haninjiramo kandi n'ubupfumu bw'abantu basoma ibiri mu kiganza cy'umuntu cyangwa mu gikombe cy'icyayi bakamubwira ibizamubaho, nta nubwo byemewe kujya kubireba nubwo byaba ari mu rwego rw'amatsiko.