+ -

عن عائشة رضي الله عنها قالت:
سَأَلَ أُنَاسٌ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَنِ الْكُهَّانِ، فَقَالَ لَهُمْ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «لَيْسُوا بِشَيْءٍ» قَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ، فَإِنَّهُمْ يُحَدِّثُونَ أَحْيَانًا بِالشَّيْءِ يَكُونُ حَقًّا، فَقَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «تِلْكَ الْكَلِمَةُ مِنَ الْحَقِّ يَخْطَفُهَا الْجِنِّيُّ فَيَقُرُّهَا فِي أُذُنِ وَلِيِّهِ قَرَّ الدَّجَاجَةِ، فَيَخْلِطُونَ فِيهَا أَكْثَرَ مِنْ مِائَةِ كَذْبَةٍ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Abantu babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekenye n'abapfumu, Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Bariya ntacyo bari cyo!" Barongera barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Iyo bavuze ikintu hari ubwo kiba ukuri! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: " Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!"

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bantu bavuga ibintu bizaba bitaraba, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ntimukabiteho, ntimukanemere ibyo bavuze, kandi ntimukanabateho igihe!
Nuko baramubaza bati: None ko hari ubwo ibyo bavuze bihuza n'ukuri bikaba? Nko kuba bavuga ko hari ikintu kizaba mu kwezi runaka, ku munsi runaka, kikaba nk'uko babivuze?!
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Mu by'ukuri amajini, yumviriza ibivugiwe mu ijuru, akabizanira abambari bayo mu bapfumu, akababwira ibyo yumvise, hanyuma umupfumu akiyongereraho ibinyoma ijana!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza kwemera ibyo abapfumu n'abahanuzi b'ibinyoma, kandi ko ibyo bavuga biba ari ibinyoma n'ibihimbano, kabone n'iyo rimwe na rimwe bavuga ukuri.
  2. Ikirere cyarinzwe amashitani kubera ukuza kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akaba adashobora kumva ibyo Allah ashaka guhishurira intumwa ze no kubwira abamalayika, cyeretse abashije kugira icyo yumviriza ndetse akarokoka ibishashi aterwa!
  3. Amajini afite abanywayi n'inkoramutima mu bantu.