عن عبد الله بن مسعود قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«هَلَكَ الْمُتَنَطِّعُون» قالها ثلاثًا.
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2670]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha):
"Baroramye abakabya mu idini" Ibi yabisubiyemo inshuro eshatu!
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2670]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravugamo ko abantu bakabya mu idini nta bumenyi, bafite igihombo ndetse batari no ku muyoboro w'ukuri haba mu idini ryabo ndetse no mu buzima bwabo bwa hano ku isi, haba mu mvugo zabo ndetse no mu bikorwa byabo, kandi ko barengereye umurongo w'amategeko yagennye wazanywe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).