+ -

عَنْ أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لَا عَدْوَى، وَلَا طِيَرَةَ، وَيُعْجِبُنِي الْفَأْلُ» قَالَ قِيلَ: وَمَا الْفَأْلُ؟ قَالَ: «الْكَلِمَةُ الطَّيِّبَةُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 2224]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 2224]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta ndwara y'icyorezo ikwira yo ubwayo hatabayemo igeno rya Allah nk'uko abantu bo mu gihe cy'ubujiji cya mbere y'ubuyisilamu babyizeraga kuko atari ukuri. Kandi ko kwemera umwaku waterwa n'ibyo wumvise cyangwa se wabonye nk'inyoni, cyangwa se inyamaswa, cyangwa se abantu bafite ubumuga butandukanye, cyangwa se imibare, cyangwa se iminsi cyangwa se n'ibindi ibyo ari byo byose ntabwo ari ukuri. Hano yavuzemo inyoni kubera ko ubu buryo bwari bumenyerewe mu gihe cy'ubujiji; babukoraga iyo umwe muri bo yashakaga kugira igikorwa akora nk'urugendo cyangwa se ubucuruzi cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose akagurutsa inyoni mu kirere, iyo yagurukaga yerekeje mu cyerekezo cy'iburyo yagiraga icyizere agakomeza umugambi we, iyo yagurukaga yerekeje mu cyerekezo cy'ibumoso, yumvaga ari umwaku kuri we akareka gukora icyo yashakaga gukora. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga ngo biranezeza kwizera ibyiza, ari byo bisobanuye ibyishimo umuntu yiyumvamo kubera ijambo ryiza yumvise, rigatuma agirira Nyagasani we icyizere.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu, kandi ko nta wundi uzana ibyiza uretse Allah, nta n'urinda ikibi uretse Allah.
  2. Kubuza gutomboza amahirwe ukoresheje inyoni, kubera ko bituma umuntu yemera umwaku, bikamubuza kuba hari icyo yakora.
  3. Kugira icyizere ntabwo biri mu gutomboza amahirwe bibujijwe, ahubwo ni bimwe mu kugirira icyizere Allah .
  4. Buri kintu kibaho ku bw'igeno rya Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, udafite uwo babangikanye.