عَن زَيْدِ بْنِ خَالِدٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ جَهَّزَ غَازِيًا فِي سَبِيلِ اللَّهِ فَقَدْ غَزَا، وَمَنْ خَلَفَ غَازِيًا فِي سَبِيلِ اللَّهِ بِخَيْرٍ فَقَدْ غَزَا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2843]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Zaid Ibun Khalid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzategura urugamba rwo guharanira inzira ya Allah, nawe azaba arurwanye, n'uzasigariraho uwagiye guharanira inzira ya Allah mu byiza nawe azaba arurwanye."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2843]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ufashije ingabo igiye ku rugamba, akayorohereza kubona ibyo izakenera ku rugendo, no ku rugamba nk'intwaro, ibigenderwaho, ibyo kurya, agatanga n'ibindi bicyenerwa, nawe abarwa nk'uwarurwanye ndetse nawe abona ibihembo nk'iby'abarurwanye.
N'usigariyeho uwarugiyeho mu buryo bwiza, akita ku bantu be igihe adahari nawe abarwa nk'uwarurwanye.