+ -

عن ابن عباس رضي الله عنهما قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«ما مِنْ أيَّامٍ العمَلُ الصَّالِحُ فيها أحبُّ إلى اللهِ مِن هذه الأيام» يعني أيامَ العشر، قالوا: يا رسُولَ الله، ولا الجهادُ في سبيلِ الله؟ قال: «ولا الجهادُ في سبيلِ الله، إلا رجلٌ خَرَجَ بنفسِه ومالِه فلم يَرْجِعْ من ذلك بشيءٍ».

[صحيح] - [رواه البخاري وأبو داود، واللفظ له]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Bukhari.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igikorwa cyiza gikozwe mu minsi icumi ibanza yo mu kwezi kwa cumi na biri (Dhul Hidjat) kiruta icyo wakora mu yindi minsi isanzwe igize umwaka.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayibajije niba no guharanira inzira y'Imana (Djihadi) wakora mu minsi itari iyi icumi nabyo byarutwa n'ibikorwa byiza wakora muri iyi minsi? Kubera ko bari basanzwe bazi ko guharanira inzira ya Allah ari cyo gikorwa kiruta ibindi byose.
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubiza ko igikorwa cyiza muri iyi minsi kiruta no guharanira inzira y'Imana mu yindi minsi, usibye wenda umuntu wajya kuyiharanira akigirayo we ubwe ndetse n'umutungo we, akagwayo ndetse n'umutungo we ntugaruke. Guharanira inzira y'Imana muri ubu buryo niko kwaza kuruta igikorwa cyiza wakora muri iyi minsi myiza.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyiza by'ibikorwa byiza bikorwa mu minsi icumi ya Dhul Hidjat. Niyo mpamvu umuyisilamu agomba gufatirana iyi minsi, agakoramo ibikorwa byinshi bitandukanye asingiza Allah, asoma Qur'an, avuga amagambo yo gusingiza Allah nka TAKBIIR (Kuvuga ALLAH AKBAR), TAHLIIL (Kuvuga LA ILAHA ILA LLAH), TAHMID (Kuvuga ALHAMDULILLAH), gusali, gutanga amaturo, gusiba, ndetse no gukora ibindi bikorwa byiza muri rusange.
Ibirenzeho.