+ -

عَنْ أَبِي عَبْسٍ عَبْدُ الرَّحْمَنِ بْنِ جَبْرٍ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَا اغْبَرَّتْ قَدَمَا عَبْدٍ فِي سَبِيلِ اللَّهِ فَتَمَسَّهُ النَّارُ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 2811]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Ab'sin Abdu Rahman Ibun Djabrin (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta birenge by'umugaragu byagiyeho ivumbi ari guharanira inzira ya Allah, bizagerwaho n'umuriro."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 2811]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iri gutanga inkuru nziza ko igihe cyose ibirenge by'umuntu bigezweho n'ivumbi ari guharanira inzira ya Allah, bitazigera bigerwaho n'umuriro.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Inkuru nziza kuri wa wundi uharanira inzira ya Allah ko atazinjizwa mu muriro.
  2. Hano havuzwe ibirenge kandi ivumbi rikwira umubiri wose, kubera ko benshi mu baharaniraga inzira ya Allah kiriya gihe bagendeshaga ibirenge, n'ibirenge rero bigerwaho n'ivumbi.
  3. Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Niba ibirenge byagezweho n'ivumbi ari ikizira kuzinjizwa mu muriro, byaba bimeze bite kuri wa wundi wagize umurava agakoresha n'imbaraga ze zose?
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.