عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَا مِنْ قَوْمٍ يَقُومُونَ مِنْ مَجْلِسٍ لَا يَذْكُرُونَ اللَّهَ فِيهِ إِلَّا قَامُوا عَنْ مِثْلِ جِيفَةِ حِمَارٍ، وَكَانَ لَهُمْ حَسْرَةً».
[صحيح] - [رواه أبو داود] - [سنن أبي داود: 4855]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
(Nta bantu bazahaguruka mu cyicaro badasingije Allah, usibye ko bazahaguruka bameze nk’abari bicaye bari kurya intumbi y’indogobe, kandi bazaba bafite igihombo.)
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawudi] - [Sunani Abu Dawudi - 4855]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko nta bantu bicara mu cyicaro barangiza bagahaguruka badasingije Allah, usibye ko bahaguruka bameze nk'abantu bari bicaye iruhande rw'intumbi y'ingamiya kubera kunuka kwayo n'uburyo iba imeze nabi, kubera ko ibiganiro byabo byabibagije gusingiza Allah. Ku munsi w'imperuka kandi icyo cyicaro cyabo kizababera igihombo no kwicuza bazahorana ibihe byose.