+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَا مِنْ قَوْمٍ يَقُومُونَ مِنْ مَجْلِسٍ لَا يَذْكُرُونَ اللَّهَ فِيهِ إِلَّا قَامُوا عَنْ مِثْلِ جِيفَةِ حِمَارٍ، وَكَانَ لَهُمْ حَسْرَةً».

[صحيح] - [رواه أبو داود] - [سنن أبي داود: 4855]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
(Nta bantu bazahaguruka mu cyicaro badasingije Allah, usibye ko bazahaguruka bameze nk’abari bicaye bari kurya intumbi y’indogobe, kandi bazaba bafite igihombo.)

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawudi] - [Sunani Abu Dawudi - 4855]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko nta bantu bicara mu cyicaro barangiza bagahaguruka badasingije Allah, usibye ko bahaguruka bameze nk'abantu bari bicaye iruhande rw'intumbi y'ingamiya kubera kunuka kwayo n'uburyo iba imeze nabi, kubera ko ibiganiro byabo byabibagije gusingiza Allah. Ku munsi w'imperuka kandi icyo cyicaro cyabo kizababera igihombo no kwicuza bazahorana ibihe byose.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyavuzwe byerekeranye no kwihanangiriza abantu kuzindara ntibasingize Allah ntibireba abari mu byicaro gusa, ahubwo bireba n'abandi. Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Si byiza ko umuntu wicaye ahantu ahahaguruka atabanje gusingiza Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Kwicuza bazagira ku munsi w'imperuka ni ukubera bazaba babuze ingororano n'ibihembo kubera ko batabyaje umusaruro igihe bagize mu bikorwa byo kumvira Allah, cyangwa se kubera ibibi n'ibihano kubera ko igihe cyabo bakimaze mu bikorwa byo kwigomeka kuri Allah.
  3. Uku kwihanangiriza ni igihe uku kuzindara kwatewe n'ibintu byemewe, none byagenda bite ari ibyicaro bikorerwamo ibyaha n'ibiziririjwe nko gusebanya no kunegurana ndetse n'ibindi?!
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.