Urutonde rwa Hadithi.

Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muyisilamu ugerwaho n’ibyago cyangwa se ingorane cyangwa se umubabaro, cyangwa se agahinda, cyangwa se n'ikindi icyo ari cyo cyose cyamubuza amahoro, kabone n’iyo ryaba ihwa rimujombye, usibye ko Allah abigira impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ubusabe niko kugaragira Allah
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzavuga ku munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzavuga ati: "LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ni we Nyir'ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu" inshuro icumi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo umuhamagazi w'isengesho avuze ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, hanyuma umwe muri mwe akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe Ntumwa y'Imana! Nta na kimwe mu byaha nasize inyuma cyaba kinini cyangwa se gito ntakoze! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana yo kugaragirwa usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ntimuzige ubumenyi mugamije kubwiratana mu bandi bamenyi, cyangwa se kugirango mujye mugisha impaka injinji
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese umwe muri mwe yanezezwa n'uko yasubira mu bantu be agasanga ingamiya eshatu nini zihaka zibyibushye?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umuntu wakundaga kwitwararika Qur'an azabwirwa ati: Yisome, uzamuke mu ntera, unayisome witonze nkuko wajyaga uyisoma ukiri ku isi, kubera ko urwego rwawe rwa nyuma n'urw'umurongo wa nyuma iri bugarukireho uri gusoma
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Usoma Qur'an mu ijwi riranguruye aba ameze nk'utanga amaturo ku mugaragaro, n'usoma Qur'an mu ibanga aba ameze nk'uhisha amaturo igihe ayatanga
عربي Icyongereza. Iki Urdu
badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu
عربي Icyongereza. Iki Urdu