عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَا تَدْخُلُونَ الْجَنَّةَ حَتَّى تُؤْمِنُوا، وَلَا تُؤْمِنُوا حَتَّى تَحَابُّوا، أَوَلَا أَدُلُّكُمْ عَلَى شَيْءٍ إِذَا فَعَلْتُمُوهُ تَحَابَبْتُمْ؟ أَفْشُوا السَّلَامَ بَيْنَكُمْ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 54]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
“Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 54]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta bandi bazinjira mu ijuru uretse abemeramana, kandi ko ukwemera kutakuzura, ndetse imibereho y'umuryango mugari wa Kisilamu ntiyatungana kugeza bamwe bakunze bagenzi babo. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ituyobora ku bikorwa byiza bituma urukundo rusagamba, ivuga ko ari ugukwiza indamutso y'amahoro hagati y'abayisilamu, Allah yahisemo ko iba iy'abagaragu be.