Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .
+ -

عن أبي أيوب الأنصاري رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«لَا يَحِلُّ لِرَجُلٍ أَنْ يَهْجُرَ أَخَاهُ فَوْقَ ثَلَاثِ لَيَالٍ، يَلْتَقِيَانِ، فَيُعْرِضُ هَذَا وَيُعْرِضُ هَذَا، وَخَيْرُهُمَا الَّذِي يَبْدَأُ بِالسَّلَامِ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abu Ayub Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
“Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza umuyisilamu kwanga mugenzi we no wanga kuvugana igihe kirenze amajoro atatu, buri wese ahura na mugenzi we ntamusuhuze cyangwa se ngo amuvugishe.
Kandi umwiza muri aba bagiranye ubushyamirane ni uharanira kubuhosha, akabanza gusuhuza mugenzi we. Kwangana kugamijwe hano ni ukwangana kuyobowe n'amarangamutima, naho kwangana gukozwe mu kuri kubera Allah nko kwanga inkozi z'ibibi n'abanyabihimbano n'izindi nshuti mbi, uku kwanga ntikugenerwa igihe, ahubwo gushingira ku nyungu ziri mu kwanga abantu nk'abo, kandi uko kubanga kurekera aho igihe nabo babiretse.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Biremewe kwanga umuntu mu gihe kitarenze iminsi itatu, kubera kamere ya kimuntu, yemerewe iyo minsi kugira ngo iyo kamere irangire.
  2. Ibyiza by'indamutso y'amahoro, ndetse ko ikuraho ibiri mu mitima y'abantu ndetse ikaba ari n'ikimenyetso cy'urukundo.
  3. Isilamu yashishikaje kwita ku buvandimwe, n'ubumwe hagati y'abayoboke babwo.