عن أبي موسى رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«إِنَّ اللهَ لَيُمْلِي لِلظَّالِمِ، حَتَّى إِذَا أَخَذَهُ لَمْ يُفْلِتْهُ» قَالَ: ثُمَّ قَرَأَ: «{وَكَذَلِكَ أَخْذُ رَبِّكَ إِذَا أَخَذَ الْقُرَى وَهِيَ ظَالِمَةٌ إِنَّ أَخْذَهُ أَلِيمٌ شَدِيدٌ}[هود: 102]»
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 4686]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 4686]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abantu banga kuva mu mahugu bakora ibyaha n'ibangikanyamana, ndetse banahuguza abantu ibyabo, ko Allah arindiriza umunyamahugu akamutega iminsi akanamuha kuramba no kugwiza imitungo ye, ntiyihutire kumuhana; iyo aticujije amugwa gitumo ntamureke kubera amahugu ye menshi yakoze.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102].