Gushyira mu byiciro: Indangagaciro n'imyifatire. .
+ -

عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرٍو رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا:
أَنَّ رَجُلًا سَأَلَ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: أَيُّ الإِسْلاَمِ خَيْرٌ؟ قَالَ: «تُطْعِمُ الطَّعَامَ، وَتَقْرَأُ السَّلاَمَ عَلَى مَنْ عَرَفْتَ وَمَنْ لَمْ تَعْرِفْ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 12]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko:
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 12]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: Ni iyihe mico myiza mu buyisilamu kuruta indi? Nuko ivuga ibintu bibiri:
Icya mbere: Ni ukugaburira abacyene, haninjiramo gutanga amaturo, cyangwa se impano, cyangwa se amazimano igihe bagusuye, cyangwa se kwakira abantu igihe wakoze ubukwe. By'umwihariko kugaburira abantu biba byiza cyane mu bihe by'amapfa n'inzara n'ibiciro by'ibiribwa bihenze.
Icya kabiri: Kwifuriza indamutso y'amahoro buri muyisilamu waba uzi cyangwa se utazi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bashishikariraga kumenya ibikorwa byiza bibafitiye akamaro hano ku isi no ku munsi w'imperuka.
  2. Gusuhuzanya indamutso y'amahoro, no kugaburira abantu ibyo kurya ni bimwe mu bikorwa biruta ibindi muri Isilamu, kubera ko ari iby'agaciro, no kuba abantu babicyenera ibihe byose.
  3. Iyi mico ibiri ibumbatiye hamwe kugira neza byaba mu mvugo ndetse no mu bikorwa, ndetse ni nako kugira neza byuzuye.
  4. Iyi mico myiza yerekeranye no gufatanya hagati y'abayisilamu ubwabo ku bwabo, hari n'iyindi yerekeranye n'umugaragu na Nyagasani we.
  5. Gutangira gusuhuza indamutso y'amahoro ni umwihariko ku bayisilamu, ariko utari umuyisilamu ntabanza gusuhuzwa indamutso y'amahoro.