+ -

عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما أن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«الرَّاحِمُونَ يَرْحَمُهمُ الرَّحمنُ، ارحَمُوا أهلَ الأرضِ يَرْحْمْكُم مَن في السّماء».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وأحمد]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko babandi bagirira abandi impuhwe, na Allah Nyir'impuhwe azazibagirira ku bw'impuhwe ze zikwiye kuri buri kintu, nk'inyishyu y'impuhwe zabaranze.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itegeka kugirira impuhwe ibiri mu isi byose byaba abantu cyangwa se inyamaswa, cyangwa se ibiguruka, cyangwa se n'ibindi biremwa, ingororano zabyo zikaba kugirirwa impuhwe na Allah we uri hejuru y'ibirere.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Idini ry'ubuyisilamu ni idini ry'impuhwe, rikaba ryubakiye ku kumvira Allah no kugirira neza ibiremwa bye.
  2. Allah Nyir'ubutagatifu arangwa n'impuhwe, ndetse akaba ari na Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi, ari nawe uzigirira abagaragu be.
  3. Ineza yiturwa indi, bityo n'abarangwa n'impuhwe Allah nawe azazibagirira.