+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«كان رجلٌ يُدَايِنُ الناسَ، فكان يقول لفتاه: إذا أتيتَ مُعسِرًا فتجاوز عنه، لعل اللهَ يَتجاوزُ عنا، فلقي اللهَ فتجاوز عنه».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku mugabo umwe wajyaga aguriza abantu cyangwa se akabagurisha bakazamwishyura nyuma; Yajyaga abwira umukozi we wamwishyurizaga amadeni abantu bamufitiye ati: Nujya ujya kwishyuza ugasanga uwo wishyuza ntafite ubushobozi bwo kukwishyura, ujye umworohera umwihanganire utamushyizeho igitutu mu kumwishyuza. Cyangwa se kwakira ibyo umusanganye kabone n'iyo byaba bituzuye, ibyo byose uwo mugabo yabikoraga kubera gushaka ko Allah nawe yazamwakirira ibyo azaba afite akamubabarira. Ubwo wa mugabo yari amaze gupfa, Allah yaramubabariye, ndetse ntiyamuhanira ibyaha bye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugirira neza abantu no kubababarira ndetse no korohera ukomerewe muri bo ni imwe mu mpamvu zizatuma umugaragu arokoka ibihano ku munsi w'imperuka.
  2. Kugirira neza ibiremwa no kubikora kubera Allah wiringiye impuhwe ze ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha.