____
[] - []
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hamzat ari we Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) wari umukozi w’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nawe abikuye ku Ntumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [الأربعون النووية - 13]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kuzuye k'umwe muri mwe mu bayisilamu kudashobora kugerwaho kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yifuriza umutima we, mu kubaha Allah, n'andi moko yose y'ibikorwa byiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Ndetse akanga kumwifuriza ibyo nawe atakwifuriza umutima we; iyo abonye kuri mugenzi we w'umuyisilamu ibidatunganye mu kwemera kwe, akora ibishoboka byose kugira ngo abikosore, iyo amubonyeho ibyiza amusabira kubikomeraho ndetse akanabimuteramo inkunga, akamugira inama mu kwemera kwe ndetse no mu mibereho ye.