عَنْ أَبِي مُـحَمَّدٍ الحَسَنِ بْنِ عَلِيِّ بْنِ أَبِي طَالِبٍ - سِبْطِ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ وَرَيْحَانَتِهِ-، قَالَ: حَفِظْتُ مِنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«دَعْ مَا يَرِيبُك إلَى مَا لَا يَرِيبُكَ».
[صحيح] - [رواه الترمذي والنسائي] - [الأربعون النووية: 11]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Muhamad Al Hassan Ibun Ally Ibun Abi Twalib, umwuzukuru w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaboneragaho ituze, yaravuze ati: Mu byo nazirikanye nakuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni imvugo igira iti:
"Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo."
-
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kureka gukora ibyo dufitemo gushidikanya mu mvugo n'ibikorwa ndetse ko bibujijwe, niba biziririjwe cyangwa se bitaziririjwe, no gukora ibyo tudafitemo gushidikanya twizeye neza ko ari byiza kandi biziruye.