عَنْ أَبِي يَعْلَى شَدَّادِ بْنِ أَوْسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّ اللهَ كَتَبَ الْإِحْسَانَ عَلَى كُلِّ شَيْءٍ، فَإِذَا قَتَلْتُمْ فَأَحْسِنُوا القِتْلَةَ، وَإِذَا ذَبَحْتُمْ فَأَحْسِنُوا الذِّبْحَةَ، وَلْيُحِدَّ أَحَدُكُمْ شَفْرَتَهُ، وَلْيُرِحْ ذَبِيحَتَهُ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [الأربعون النووية: 17]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Ya'ala Shadadi Ibun Awusi (Imana imwishimire) nawe abikuye ku Ntumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe, nimuzaba mugiye kwica mujye mwica neza, kandi nimuzaba mugiye kubaga (itungo) mujye mubaga neza, kandi umwe muri mwe ajye atyaza neza icyuma cye ndetse anaruhure itungo rye.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [الأربعون النووية - 17]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuzirikana Allah ku buryo buhoraho mu bikorwa byo kumwiyegereza, mu gukora ibyiza, mu kwirinda kugirira nabi ibiremwa bye, tutibagiwe no kugira neza mu kwica ndetse no kubaga.
Kugira neza mu kwica ni nk'igihe cyo guhora (kwica uwishe nawe undi), umuntu agahitamo inzira yihuse kandi yoroshye itarimo kurenza urugero rw'ibyakorewe uwishwe.
Kugira neza igihe cyo kubaga itungo; ni igihe ugiriye impuhwe itungo ugiye kubaga utyaza neza icyuma, kandi ukaba ugomba kutagityariza imbere y'iryo tungo rikureba, kandi ko udakwiye kuribaga hari andi matungo akureba.