Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنِ النَّوَّاسِ بْنِ سِمْعَانَ رَضِيَ اللهُ عَنْهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«البِرُّ: حُسْنُ الخُلُقِ، وَالإِثْمُ مَا حَاكَ فِي صَدْرِكَ، وَكَرِهْتَ أَنْ يَطَّلِعَ عَلَيْهِ النَّاسُ». وَعَنْ وَابِصَةَ بْنِ مَعْبَدٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: أَتَيْتُ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَقَالَ: «جِئْتَ تَسْأَلُ عَنِ البِرِّ وَالإِثْمِ»، قُلْتُ: نَعَمْ، قَالَ: «اسْتَفْتِ قَلْبَكَ، البِرُّ: مَا اطْمَأَنَّتْ إلَيْهِ النَّفْسُ، وَاطْمَأَنَّ إلَيْهِ القَلْبُ، وَالإِثْمُ: مَا حَاكَ فِي نَفْسِكَ وَتَرَدَّدَ فِي الصَّدْرِ، وَإِنْ أَفْتَاكَ النَّاسُ وَأَفْتَوْكَ».

[صحيح] - [الحديث الأول: رواه مسلم، والحديث الثاني: رواه أحمد والدارمي.] - [الأربعون النووية: 27]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa A-Nawasi Ibun Simu'an (Imana imwishimire) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, n'ikibi ni buri kintu cyose kikubuza amahoro mu mutima wawe, ukaba udashaka ko abantu bakimenya".

[Hadithi y'impamo] - [الحديث الأول: رواه مسلم، والحديث الثاني: رواه أحمد والدارمي] - [الأربعون النووية - 27]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ku cyiza n'ikibi igira iti: Icyiza kiruta ibindi ni ukurangwa n'imico myiza hamwe na Allah umutinya, ndetse na hamwe n'ibiremwa bye wihanganira inabi yabyo, unarangwa n'uburakari bucye, ndetse unamwenyura mu buranga, urangwa n'imvugo nziza, no kunga isano ry'imiryango, no kumvira, no koroha no kugira ubuntu ndetse no kubanira neza uwo mwashakanye n'abo mugendana. Kandi icyiza ni igitera ituze mu mutima. Naho ikibi ni cya kindi kiguteye impagarara muri wowe kikakubuza amahoro, kikagutera urujijo bigatuma ugira gushidinya muri wowe, ndetse ukagira ubwoba bw'uko ari icyaha, kandi ukifuza ko nta muntu wakimenya kubera ko ari kibi mu maso y'abantu bashyira mu gaciro, kubera ko ubusanzwe muri kamere umutima w'umuntu ukunda ko abantu bamenya ibyiza ukora, iyo wanze rero ko babimenya ibyo bikorwa biba ari bibi nta cyiza cyabyo, kabone n'iyo abantu bakugira inama yo kubikora ntunyurwa, kubera ko haba hari ikimenyetso giteye urujijo, kikikubungamo mu mutima wawe, kandi iyo nama bakugira ntiyakuraho urujijo, cyangwa se bakaba baguhaye iyo nama nta bumenyi babifitiye! Ariko iyo nama yubakiye ku bumenyi no kuri gihamya yemewe n'amategeko, icyo gihe uba utegetswe kukireka, kabone n'iyo umutima wawe waba utanyuzwe nacyo.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza kurangwa n'imico myiza, kubera ko imico myiza ni kimwe mu biranga ibyiza.
  2. Ukuri n'ikinyoma imbere y'umwemeramana ntibiyoberana, ahubwo amenya ukuri kubera urumuri rwako mu mutima we, akanahunga ikibi ndetse akanacyanga.
  3. Mu bimenyetso biranga ikibi ni uko umutima ugihangayikira, ndetse ukabura amahoro, kandi ukanga ko abantu bakimenya.
  4. Umumenyi A-Sindiy yaravuze ati: Ibi ni ku byerekeranye n'ibiteye urujijo, bituma abantu batabasha gusobanukirwa, naho ubundi ku byerekeranye n'ibyo bategetswe n'ubwo nta gihamya yabyo yaba igaragara ihari byo bitandukanye n'ibyiza turi kuvuga, ndetse n'ibyo babujijwe ni nkuko ku byerekeranye n'ibibi; kubera ko byo ntibicyeneye kugisha inama umutima no gushaka ko utuza.
  5. Ababwirwa muri iyi Hadith ni abantu bakiri kuri kamere nzima itunganye, ntabwo ari abafite imitima yamaze kuyoba itazi icyiza ngo igikore, cyangwa se ngo imenye ikibi ngo ikireke usibye gukurikira irari ryayo.
  6. Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Hari abamenyi bavuze ko icyiza cyavuzwe muri iyi Hadith cyahawe ibisobanuro bitandukanye; bamwe bavuze ko hari aho gisobanura kuba umutima wagira ituze kubera cyo, hari n'abasobanuye ko ari ukwemera, ahandi basobanura ko ari ikikwegereza Allah, naho hano cyasobanuwe nko kurangwa n'imico myiza. Imico myiza nayo yasobanuwe ko ari ukwihanganira ikikubangamiye, no kurangwa n'uburakari bucye, no kumwenyura mu buranga ndetse no kurangwa n'imvugo nziza; ariko ibi bisobanuro byose birenda gusa.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.