Gushyira mu byiciro:
+ -

عَنْ أَبِي العَبَّاسِ، عَبْدِ الله بْنِ عَبَّاسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ: كُنْت خَلْفَ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَوْمًا، فَقَالَ:
«يَا غُلَامِ! إنِّي أُعَلِّمُك كَلِمَاتٍ: احْفَظِ اللَّهَ يَحْفَظْكَ، احْفَظِ الله تَجِدْهُ تُجَاهَكَ، إذَا سَأَلْتَ فَاسْأَلِ اللهَ، وَإِذَا اسْتَعَنْتَ فَاسْتَعِنْ بِاَللهِ، وَاعْلَمْ أَنَّ الأُمَّةَ لَوْ اجْتَمَعَتْ عَلَى أَنْ يَنْفَعُوكَ بِشَيْءٍ لَمْ يَنْفَعُوكَ إلَّا بِشَيْءٍ قَدْ كَتَبَهُ اللَّهُ لَكَ، وَإِنِ اجْتَمَعُوا عَلَى أَنْ يَضُرُّوكَ بِشَيْءٍ لَمْ يَضُرُّوكَ إلَّا بِشَيْءٍ قَدْ كَتَبَهُ اللَّهُ عَلَيْكَ؛ رُفِعَتِ الأَقْلَامُ، وَجَفَّتِ الصُّحُفُ». وَفِي رِوَايَةِ غَيْرِ التِّرْمِذِيِّ: «احْفَظِ اللهَ تَجِدْهُ أَمَامَكَ، تَعَرَّفْ إلَى اللهِ فِي الرَّخَاءِ يَعْرِفْكَ فِي الشِّدَّةِ، وَاعْلَمْ أَنَّ مَا أَخْطَأَكَ لَمْ يَكُنْ لِيُصِيبَكَ، وَمَا أَصَابَك لَمْ يَكُنْ لِيُخْطِئَكَ، وَاعْلَمْ أَنَّ النَّصْرَ مَعَ الصَّبْرِ، وَأَنْ الفَرَجَ مَعَ الكَرْبِ، وَأَنَّ مَعَ العُسْرِ يُسْرًا».

[صحيح] - [رواه الترمذي وغيره] - [الأربعون النووية: 19]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abul Abas, ari we Abdullah Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Umunsi umwe nari inyuma y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) impetse ku kigenderwaho maze irambwira iti:
"Yewe mwana ngiye kukwigisha amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzayisanga imbere yawe (aho ugana). Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye kandi ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu yanditse ibyo yarekeye aho, ndetse na wino yabyanditse yarumye."

-

Ibisobanuro birambuye.

Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) aratubwira ko yari akiri umwana muto, igihe kimwe yari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhetse ku ndogobe iramubwira iti: Ngiye kukwigisha ibintu bizakugirira umumaro: Jya wita ku mategeko ya Allah, witandukanye n'ibyo yakubujije, igihe cyose ajye akubona mu bikorwa bimushimisha, nta gusange mu bikorwa byo kumwigomekaho; ibyo nubikora ingororano zawe nta zindi nuko Allah azakurinda ibibi hano kuri iyi si no ku munsi w'imperuka, anagutabare ibikugoye aho uzaba uherereye hose. Kandi nushaka kugira icyo usaba ntuzagire undi ugisaba usibye Allah kubera ko ari we wenyine usubiza abamusabye. Nunashaka inkunga ntuzagire undi uyisaba usibye Allah. Kandi wizere udashidikanya ko nta cyakugirira akamaro kabone n'iyo abatuye isi bose bakiteranya ngo bagire icyo bakumarira usibye ibyo Allah yakugeneye, nta n'ikibi cyakubaho kabone n'iyo isi yose yakiteranya ngo igire icyo igutwara usibye ibyo Allah yakugeneye ko bizakubaho. Kandi ko ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yakugeneye bijyanye n'ubushishozi bwe n'ubumenyi bwe, kandi nta wahindura ibyo Alllah yanditse. Umuntu witwararitse amategeko ya Allah agakora ibyo yamutegetse akirinda ibyo yamubujije, Allah nawe aba bugufi ye ndetse akanamushyigikira, kandi ko iyo umuntu yumviye Allah mu bihe bimworoheye, icyo gihe Allah nawe aramuzirikana mu bihe bimugoye ndetse akanamuha uburyo abisohokamo. Kandi ko buri mugaragu akwiye kunezezwa n'igeno Allah yamugeneye ryaba iry'ibyiza cyangwa se ibibi. Kandi ko mu bihe by'ingorane n'ibigeragezo umugaragu akwiye kurangwa no kwihangana, kandi ko kwihangana ari urufunguzo rwo kuva mu bibazo, kandi ko ingorane igihe cyose ziba ziri bugufi n'inkunga ya Allah, ndetse n'ibihe bikomeye iyo bije Allah abikurikiza ibihe byoroshye.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Inkuru nziza ihambaye y'uko umuntu iyo ageze mu bihe bikomeye ajye yizera ategereze koroherwa nabyo.
  2. Kwihanganisha umugaragu ugeze mu byago, no kubura uwo akunze mu mvugo igira iti: "Unazirikane ko ibikubayeho bitari kuguhusha, n'ibyaguhushije bitari kukubaho"; interuro ya mbere irihanganisha umuntu igihe agezweho n'ibyo atishimiye, naho iya kabiri iramwihanganisha igihe abuze uwo akunze n'ibyo akunze.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Igitajiki Igihongari Igiceki. الموري الولوف Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibyiciro
Ibirenzeho.