Ibyiciro bishamikiye ku bindi.

Urutonde rwa Hadithi.

Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?
عربي Icyongereza. Iki Urdu