+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ:
قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «إِنَّ اللَّهَ قَالَ: مَنْ عَادَى لِي وَلِيًّا فَقَدْ آذَنْتُهُ بِالحَرْبِ، وَمَا تَقَرَّبَ إِلَيَّ عَبْدِي بِشَيْءٍ أَحَبَّ إِلَيَّ مِمَّا افْتَرَضْتُ عَلَيْهِ، وَمَا يَزَالُ عَبْدِي يَتَقَرَّبُ إِلَيَّ بِالنَّوَافِلِ حَتَّى أُحِبَّهُ، فَإِذَا أَحْبَبْتُهُ: كُنْتُ سَمْعَهُ الَّذِي يَسْمَعُ بِهِ، وَبَصَرَهُ الَّذِي يُبْصِرُ بِهِ، وَيَدَهُ الَّتِي يَبْطِشُ بِهَا، وَرِجْلَهُ الَّتِي يَمْشِي بِهَا، وَإِنْ سَأَلَنِي لَأُعْطِيَنَّهُ، وَلَئِنِ اسْتَعَاذَنِي لَأُعِيذَنَّهُ، وَمَا تَرَدَّدْتُ عَنْ شَيْءٍ أَنَا فَاعِلُهُ تَرَدُّدِي عَنْ نَفْسِ المُؤْمِنِ، يَكْرَهُ المَوْتَ وَأَنَا أَكْرَهُ مَسَاءَتَهُ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 6502]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, mutangarije intambara hagati yanjye na we; kandi nta gikorwa umugaragu wanjye yakifashisha anyiyegereza kiruta kuba yakora ibyo namutegetse; kandi umugaragu wanjye akomeza kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka atategetswe kugeza ubwo mukunze. Iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha! N'iyo ansabye muha ibyo ansabye, n'iyo anyiyambaje ngo ngire icyo murinda ndabikora! Kandi sinigeze nshidikanya ku kintu nkora nk'uko nshidikanya igihe umwemeramana agiye gupfa, yanga urupfu nanjye nkanga ikimubabaza!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 6502]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith Al Qud'siy iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati: Uzabangamira umwe mu bakunzi banjye cyangwa se akamurakaza ndetse akamugirira urwango, uwo mutangarije ko nanjye nzarumugirira.
Umukunzi ni umwemeramana wese utinya Allah, kandi ikigero umugaragu wa Allah afite cyo kwemera no gutinya Imana, ni nacyo kigero Allah amukundamo. Nta gikorwa umuyisilamu yakora agamije kwiyegereza Nyagasani we cyaruta gukora ibyo yamutegetse nko gukora ibyo yamutegetse no kureka ibyo yamubujije, kandi umuyisilamu akomeza kwiyegereza Nyagasani we akora ibikorwa by'umugereka hamwe n'iby'itegeko kugera ubwo agera ku gukundwa na Allah. Iyo Allah amukunze, amushoboza kugera ku byo ashaka binyuze kuri izi ngingo enye:
Amushoboza ku kumva, ntagire ibindi yumva usibye ibishimisha Allah.
Amushoboza kukureba, ntagire ibindi areba usibye ibyo Allah akunda ndetse anishimira.
Amushoboza mu maboko ye, ntagire ibindi akora uretse ibyo Allah yishimira.
Amushoboza amaguru ye, ntagire ahandi ayagendesha usibye mu bishimisha Allah, ntagire ahandi ajya usibye mu byiza.
Hamwe n'ibyo byose, iyo asabye Allah ikintu arakimuha, ubusabe bwe bukakirwa; n'iyo yikinze kuri Allah ngo agire icyo amurinda, Allah aramurinda akamukiza ibyo atinya.
Nyuma Allah arangije aravuga ati: Kandi sinjya nshidikanya ku gikorwa ngiye gukora nk'uko nshidikanya igihe ngiye kwisubiza roho y'umwemeramana kubera kumugirira impuhwe, kubera ko yanga urupfu kuko rubabaza, na Allah yanga gukora ibibabaza umwemeramana.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadith Al Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisoma ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo kandi ikaba ari igitangaza, ndetse n'ibindi.
  2. Kubuza kubangamira abakunzi ba Allah, no gushishikariza kubakunda, no kwemera agaciro kabo.
  3. Gutegeka kwanga abanzi ba Allah, no kuziririza kubakunda.
  4. Uzigamba ko ari umukunzi wa Allah ariko adakurikiza amategeko ye, uwo azaba ari umubeshyi mu byo avuga.
  5. Gukundwa na Allah bigerwaho ari uko abantu bakoze ibyo bategetswe, bakareka ibyo babujijwe.
  6. Zimwe mu mpamvu zo kuba umugaragu yakundwa na Allah, ndetse akakira n'ubusabe bwe ni ugukora ibikorwa by'umugereka nyuma y'uko amaze gukora iby'itegeko, no kureka ibyo yamubujije.
  7. Kugaragaza ko abakunzi ba Allah ari abantu bubahitse, n'uburyo bafite urwego ruhambaye.