عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«اثْنَتَانِ فِي النَّاسِ هُمَا بِهِمْ كُفْرٌ: الطَّعْنُ فِي النَّسَبِ، وَالنِّيَاحَةُ عَلَى الْمَيِّتِ».
[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 67]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 67]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko ibintu bibiri bigaragara mu bantu ariko bibageza ku buhakanyi, no kurangwa n'imico ya kijiji ni ibi bikurikira:
Icya mbere: Kujora amasano y'abantu, no kubatesha agaciro no kubibonaho.
Icya kabiri: Kuboroga no kuzamura ijwi mu gihe cy'ibyago, no kutakira igeno rya Allah, cyangwa se kwiciraho imyambaro kubera kutihangana no kutakira igeno.