عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَنْ حَلَفَ فَقَالَ فِي حَلِفِهِ: وَاللَّاتِ وَالعُزَّى، فَلْيَقُلْ: لاَ إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ، وَمَنْ قَالَ لِصَاحِبِهِ: تَعَالَ أُقَامِرْكَ، فَلْيَتَصَدَّقْ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 4860]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzarahira mu ndahiro ye akavuga ati: Ndahiye ku bigirwamana ku izina ry'ibigirwamana Lata na Uzza, ajye ahita avuga ati: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse Allah), n'uzabwira mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi, azatange ituro."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 4860]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abarahira mu izina ry'ikindi kitari Allah; kubera ko umwemeramana nta kindi arahiriraho usibye izina rya Allah. Iranatubwira kandi ko urahiye ku kindi kitari Allah, nko kuba yavuga ati: Ndahiye ku izina rya Lata na Uzza- aya akaba yari amazina y'ibigirwamana abantu bajyaga bagaragira mbere y'ubuyisilamu-, aba ategetswe kubikurikiza kuvuga aya magambo: LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), mu rwego rwo kwitandukanya n'ibangikanyamana, n'ikiru cy'iyo ndahiro yari amaze kurahira.
Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko ubwiye mugenzi we ati: Ngwino dukine urusimbi- ari byo bivuze ko abantu babiri cyangwa se barenzeho barushanwa, bashyizeho intego y'amafaranga, utsinda undi akayegukana, kandi umwe muri bo aba ashobora gutsinda akishyurwa, cyangwa se gutsindwa akishyura-, ni byiza nyuma yaho kuba yatanga ituro nk'icyiru kuri we.