1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Imyimerere n'imyizerere.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ese muzi uwashiriwe uwo ari we?

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«أَتَدْرُونَ مَا الْمُفْلِسُ؟» قَالُوا: الْمُفْلِسُ فِينَا مَنْ لَا دِرْهَمَ لَهُ وَلَا مَتَاعَ، فَقَالَ: «إِنَّ الْمُفْلِسَ مِنْ أُمَّتِي يَأْتِي يَوْمَ الْقِيَامَةِ بِصَلَاةٍ وَصِيَامٍ وَزَكَاةٍ، وَيَأْتِي قَدْ شَتَمَ هَذَا، وَقَذَفَ هَذَا، وَأَكَلَ مَالَ هَذَا، وَسَفَكَ دَمَ هَذَا، وَضَرَبَ هَذَا، فَيُعْطَى هَذَا مِنْ حَسَنَاتِهِ، وَهَذَا مِنْ حَسَنَاتِهِ، فَإِنْ فَنِيَتْ حَسَنَاتُهُ قَبْلَ أَنْ يُقْضَى مَا عَلَيْهِ أُخِذَ مِنْ خَطَايَاهُمْ فَطُرِحَتْ عَلَيْهِ، ثُمَّ طُرِحَ فِي النَّارِ».

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we? Barayisubiza bati: Uwashiriwe muri twe ni udafite amadirihamu cyangwa se ibintu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uwashiriwe mu bayoboke banjye ni uzaza ku munsi w'imperuka, afite iswalat, igisibo, amaturo, ariko akaza yaratutse uyu, yarasebeje uyu, yarariye umutungo w'uyu, yaramennye amaraso y'uyu, yarakubise n'uriya, maze uyu ahabwe mu byiza bye, n'uriya ahabwe mu byiza bye; ibyiza bye nibishira atararangiza kwishyura ibyo agomba kwishyura, hazafatwa mu bibi byabo babimwikoreze, nibarangiza atabwe mu muriro!"

Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim Swahih Muslim - 2581

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije abasangirangendo bayo iti: Ese mwaba muzi umuntu watindahaye uwo ari we? Barayisubiza bati: Umuntu watindahaye muri twe n'udafite imitungo n'ubundi butunzi kandi yarabyigeze! Nuko irababwira iti: Umuntu watindahaye mu bayoboke banjye ni wa wundi uzaza ku munsi w'imperuka afite ibikorwa byiza, nk'iswala, iswaumu, amaturo, ariko akaza yaratutse kanaka, yarasebeje kanaka, yarariye umutungo wa kanaka akamwambura, yaramennye amaraso ya kanaka ndetse akamuhuguza, yarakubise kanaka akamutesha agaciro, hanyuma abo yahuguje bahabwe mu byiza bye, nibirangira atararangiza kubishyura, bafate mu byaha by'abo yahuguje babyongere ku byo yakoze, hanyuma atabwe mu muriro kuko nta byiza azaba asigaranye.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Kwihanangiriza kugwa mu biziririjwe, by'umwihariko ibijyanye n'uburenganzira bw'abantu mu bifatika n'ibidafatika.
  2. Uburenganzira bw'ibiremwa hagati yabo bwubakiye ku makimbirane, n'uburenganzira bwa Allah Umuremyi butarimo ibangikanyamana, bwubakiye ku kubabarira.
  3. Gukoresha inzira y'ibiganiro bitera amatsiko uteze amatwi, bikamukangura akita ku byo abwirwa by'umwihariko mu gihe cyo gutanga uburezi n'inama.
  4. Kugaragaza igisobanuro cy'umuntu watindahaye by'ukuri, ari we wa wundi abamwishyuza bazegukana ibyiza bye yakoze ku munsi w'imperuka.
  5. Kwihorera bizaba ku munsi w'imperuka, bishobora kuzafata ibikorwa byose byiza, kugeza ubwo nta na kimwe kizasigara.
  6. Uburyo Allah agirira ibiremwa bye, bishingiye ku butabera n'ukuri.

Kugaragaza ibyasobanuwe.

52 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية