+ -

عن أبي مسعود رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«إِذَا أَنْفَقَ الرَّجُلُ عَلَى أَهْلِهِ يَحْتَسِبُهَا فَهُوَ لَهُ صَدَقَةٌ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Masuud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo umugabo atanze ibitunga umuryango we ashinzwe nk'umugore we, ababyeyi be bombi, n'abana be ndetse n'abandi, akabikora yumva ko yiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, ndetse ari nawe atezeho ibihembo, yandikirwa ibihembo nk'iby'utanze ituro.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Utanze ibitunga umuryango we yandikirwa ibihembo n'ingororano.
  2. Umwemeramana ibyo akoze byose aba agamije kwishimirwa na Allah, ndetse arangamiye n'ibihembo bye ndetse n'ingororano ze.
  3. Ni ngombwa kugira umugambi mwiza muri buri gikorwa; no muri ibyo harimo gushakira ibitunga umuryango wawe.