Urutonde rwa Hadithi.

Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi, ni ayazirura kugirana imibonano n'abagore
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwigishije Khutw'batul Hadjat
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nta gushyingiranwa kwakemerwa cyeretse hari uhagarariye umugore (Waly)
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore"; nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! None ubibona ute ari muramu w'uwo mugore? Intumwa iramusubiza iti: "Umuramu ni urupfu!
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Umugore uwo ari we wese muri mwe uzishyingira atabiherewe uburenganzira n'abahagararizi be, uko gushyingirwa kwe ntikuzaba kwemewe -ibisubiramo inshuro eshatu-, iyo habayeho imibonano mpuzabitsina, icyo gihe inkwano ziba ari ize, n'iyo batumvikanye, icyo gihe umuyobozi aba umuhagararizi w'utamufite
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Yaravumwe wa wundi uzagirana imibonano mpuzabitsina n'umugore we mu kibuno
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Mu by'ukuri Allah yababariye abayoboke banjye ibyo imitima yabo yatekereza ariko ntibabikore cyangwa se ngo babivuge
عربي Icyongereza. Iki Urdu
Ibi byombi ni ikizira ku gitsinagabo mu bayoboke banjye, ariko biziruriwe igitsinagore muri bo
عربي Icyongereza. Iki Urdu