Urutonde rwa Hadith.

Uwunga isano ry'umuryango wa nyawe ntabwo ari wawundi ubikora agamije nawe kubikorerwa, ahubwo uryunga by'ukuri ni wa wundi iyo abanyamuryango be baciye isano we araryunga
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be
عربي الإنجليزية الأوردية
Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye
عربي الإنجليزية الأوردية
Amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi, ni ayazirura kugirana imibonano n'abagore
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo umugabo ahaye ab'iwe ibibatunga yiringiye kuzabihemberwa na Allah, yandikirwa ko atanze ituro
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwigishije Khutw'batul Hadjat
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta gushyingiranwa kwakemerwa cyeretse hari uhagarariye umugore (Waly)
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho
عربي الإنجليزية الأوردية
Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza
عربي الإنجليزية الأوردية
Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha
عربي الإنجليزية الأوردية
Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore"; nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! None ubibona ute ari muramu w'uwo mugore? Intumwa iramusubiza iti: "Umuramu ni urupfu!
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugore uwo ari we wese muri mwe uzishyingira atabiherewe uburenganzira n'abahagararizi be, uko gushyingirwa kwe ntikuzaba kwemewe -ibisubiramo inshuro eshatu-, iyo habayeho imibonano mpuzabitsina, icyo gihe inkwano ziba ari ize, n'iyo batumvikanye, icyo gihe umuyobozi aba umuhagararizi w'utamufite
عربي الإنجليزية الأوردية
Yaravumwe wa wundi uzagirana imibonano mpuzabitsina n'umugore we mu kibuno
عربي الإنجليزية الأوردية
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah yababariye abayoboke banjye ibyo imitima yabo yatekereza ariko ntibabikore cyangwa se ngo babivuge
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibi byombi ni ikizira ku gitsinagabo mu bayoboke banjye, ariko biziruriwe igitsinagore muri bo
عربي الإنجليزية الأوردية