عَنْ مُعَاوِيَةَ الْقُشَيْرِيِّ رضي الله عنه قَالَ:
قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللَّهِ، مَا حَقُّ زَوْجَةِ أَحَدِنَا عَلَيْهِ؟، قَالَ: «أَنْ تُطْعِمَهَا إِذَا طَعِمْتَ، وَتَكْسُوَهَا إِذَا اكْتَسَيْتَ، أَوِ اكْتَسَبْتَ، وَلَا تَضْرِبِ الْوَجْهَ، وَلَا تُقَبِّحْ، وَلَا تَهْجُرْ إِلَّا فِي الْبَيْتِ»
[حسن] - [رواه أبو داود وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 2142]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Muawiyat Al Qushayriyu (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 2142]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bijyanye n'uburenganzira bw'umugore ku mugabo we? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga bimwe muri byo, ari byo:
Icya mbere: Kutagira ibyo kurya by'umwihariko umuretse, ahubwo ko mugomba gusangira.
Icya kabiri: Kutiyambika wenyine ngo umureke, ahubwo nawe ugomba kumwambika igihe wiguriye imyambaro, cyangwa se igihe hari icyo wabonye kandi ushoboye.
Icya gatatu: Ntukamukubite cyeretse bibaye ngombwa nko kumuhana, cyangwa se hari ibyo ategetswe atakoze, kandi n'iyo bibayeho wirinda kumukomeretsa, ukirinda mu buranga bwe, kubera ko uburanga ni ho hantu hahambaye ku mubiri kandi hagaragara hubahitse hakaba hari na zimwe mu ngingo zoroshye.
Icya kane: Ntugatukane cyangwa ngo uvuge ngo Allah ahindanye uburanga bwawe, ntukagira rumwe mu ngingo ze uvuga ko ari rubi, kubera ko Allah ari we wamuhaye ishusho nziza ndetse n'umubiri we, kandi akabigira byiza mu ishusho nziza. Gutuka imiremekere y'umuntu rero uba unenze uwamuremye Allah abiturinde.
Icya gatanu: Ntakahukane ajya ahandi hatari mu cyumba cye, mu buryamo bwe, ngo ajye mu kindi cyumba cyangwa se mu yindi nzu, ariko ibi ni kuri bya bindi biba bimenyerewe bituma umugore yahukana umugabo we.