عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ كَانَتْ لَهُ امْرَأَتَانِ فَمَالَ إِلَى إِحْدَاهُمَا، جَاءَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ وَشِقُّهُ مَائِلٌ».
[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 2133]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye."
[Hadithi y'impamo] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [Sunani Abu Dawudi - 2133]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uzaba afite abagore barenze umwe, ariko ntarangwe n'ubutabera nkuko abishoboye hagati yabo, nko kubaringaniza mu kubaha ibibatunga, n'aho kuba, n'ibyo kwambara, no kurarana nabo, ko igihano cye ku munsi w'imperuka ari uko azaza uruhande rwe ruhengamye, kandi nabyo bikazaba ari igihano kubera amahugu yakoze nkuko yabogamye mu kubabanira.