+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ كَانَتْ لَهُ امْرَأَتَانِ فَمَالَ إِلَى إِحْدَاهُمَا، جَاءَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ وَشِقُّهُ مَائِلٌ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 2133]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye."

[Hadithi y'impamo] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي وابن ماجه وأحمد] - [Sunani Abu Dawudi - 2133]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uzaba afite abagore barenze umwe, ariko ntarangwe n'ubutabera nkuko abishoboye hagati yabo, nko kubaringaniza mu kubaha ibibatunga, n'aho kuba, n'ibyo kwambara, no kurarana nabo, ko igihano cye ku munsi w'imperuka ari uko azaza uruhande rwe ruhengamye, kandi nabyo bikazaba ari igihano kubera amahugu yakoze nkuko yabogamye mu kubabanira.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko ku mugabo kuringaniza hagati y'abagore be, kandi ni ikizira kuri we kubogamira kuri umwe muri bo mu byo ashoboye nko kubaha ibibatunga, n'amajoro ararana nabo, no kubakira neza ndetse n'ibindi.
  2. Kuringaniza hagati yabo ndetse n'ibindi mu byo umuntu ashoboye, naho mu byo adashoboye nko mu kubakunda, no kuba umutima wakunda umwe muri bo, ibi ntabwo ari byo bivugwa muri Hadith, ndetse ni nabyo byavuzwe muri iyi mvugo ya Allah igira iti: {Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika...} [Surat A-Nisa'i: 129].
  3. Ineza yiturwa indi, kubera ko umugabo ku isi yabogamiye kuri umwe mu bagore be, niyo mpamvu ku munsi w'imperuka nawe azazurwa ahengamye uruhande rumwe.
  4. Kugaragaza ubuhambare bw'uburenganzira bw'abagaragu, kandi ko hatajya habamo kubabarira, kuko bwubakiye ku kwikubira.
  5. Gushishikariza gutunga umugore umwe igihe umugabo atinya kutazabaringaniza hagati yabo, kugira ngo atazagira ukudohoka mu kubahiriza amategeko y'idini; Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: {Nimutinya kuba mutabaringaniza hagati yabo, muzarongore umwe...} [Surat A-Nisa'i: 3]
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.