+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّ اللَّهَ تَجَاوَزَ عَنْ أُمَّتِي مَا حَدَّثَتْ بِهِ أَنْفُسَهَا، مَا لَمْ تَعْمَلْ أَوْ تَتَكَلَّمْ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 5269]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mu by'ukuri Allah yababariye abayoboke banjye ibyo imitima yabo yatekereza ariko ntibabikore cyangwa se ngo babivuge."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 5269]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko umuyisilamu ataryozwa ibyo yatekereje ku mutima we gukora bibi igihe atarabikora cyangwa se ngo abivuge, kubera ko ibyo Allah yabimubabariye, bityo Allah ntahanira abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibikiri mu ntekerezo n'imigambi bagishidikanyaho igihe cyose bitashikama mu mitima yabo nk'ubwibone, uburyarya cyangwa se ibikorwa n'ingingo z'imibiri yabo cyangwa se ngo babivuge n'indimi zabo, kuko ibyo byo barabihanirwa.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Allah Nyir'ubutagatifu yababariye intekerezo z'umuntu n'imigambi ye n'ibindi bishuko bishobora kumuzira.`
  2. Ubutane umuntu atekereje guha umugore we, akabushaka ariko nta buvuge cyangwa se ngo abwandike, ntibubarwa.
  3. Ibyo umuntu yibwira ntabihanirwa uko byaba bingana kose igihe cyose bitarashikama muri we, cyangwa se ngo abikore cyangwa se ngo abivuge.
  4. Ubuhambare n'urwego abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bariho, kubera ko ari umwihariko kuri bo kutazahanirwa ibyo imitima yabo yibwiye n'ibyo yatekereje gukora ariko ntibikore, bitandukanye n'ababayeho mbere yabo.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ibirenzeho.