+ -

عن علي رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«رُفِعَ الْقَلَمُ عن ثلاثة: عن النائم حتى يَسْتَيْقِظَ، وعن الصبي حتى يَحْتَلِمَ، وعن المجنون حتى يَعْقِلَ».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي والنسائي في الكبرى وابن ماجه وأحمد] - [سنن أبي داود: 4403]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Ikaramu ihagarika kwandika ku bantu batatu: Ku muntu uryamye kugeza abyutse, no ku mwana kugeza agaragaweho n'ibimenyetso by'ubukuru, no ku musazi kugeza agaruye ubwenge."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 4403]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko kurebwa n'amategeko ari itegeko kuri bene Adamu usibye ku bantu batatu:
Umwana muto kugeza akuze aciye akenge.
Umusazi wataye ubwenge kugeza ubwenge bugarutse.
Umuntu uryamye kugeza akangutse.
Kurebwa n'amategeko ntibireba bariya bantu, n'ibikorwa byabo bakora ntibyandikwa, ariko ibyiza umwana muto akoze birandikwa uretse umusazi n'umuntu uryanye, kubera ko n'ibyo bakora mu masengesho ntibyakemerwa kuko nta bwenge baba bafite.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu gutakaza kurebwa n'amategeko biterwa no kuba yaba aryamye kugeza igihe akangukiye akaba aribwo yakora ibyo amategeko amutegeka, cyangwa se kubera akiri umwana muto, nawe ntabwo aba arebwa n'amategeko, cyangwa se kubera ubusazi bwatumye atakaza ubwenge, cyangwa se ibindi nkabyo nk'ubusinzi. Uzabura ubwenge n'imitekerereze mizima, ntarebwe n'amategeko kubera imwe muri izi mpamvu eshatu, Allah kubera ubutabera bwe n'ubushishozi bwe n'ubugiraneza bwe yamukuriyeho kwandikirwa ibyo akora ngo azabihanirwe kabone n'iyo byaba biri mu burenganzira bwa Allah.
  2. Kuba ibyaha bariya bantu bakora bitandikwa, ntibibuza kurebwa n'andi mategeko ya hano mu isi nk'igihe umusazi yakica, icyo gihe ntakwihorera kubaho cyangwa se gutanga icyiru, cyangwa se impozamarira.
  3. Ubukure burangwa n'ibimenyetso bitatu: Kwirotera n'ibindi, cyangwa se kumera imisatsi mu myanya y'ibanga cyangwa se kuzuza imyaka cumi n'itanu, igitsinagore hiyongeraho icya kane ari cyo cy'imihango.
  4. Umumenyi A-Sub'kiy yaravuze ati: Umwana muto, abandi baravuze bati: Umwana ukiri mu nda ya nyina yitwa uruhinja, iyo avutse yitwa umwana muto, iyo acutse yitwa umuhungu kugeza ku myaka irindwi, hanyuma akaba ingimbi kugeza ku myaka icumi, hanyuma akaba ijigija kugeza ku myaka cumi n'itanu. Ariko ikizwi kitarimo gushidikanya nuko ibi byiciro anyuramo byose yitwa Umwana, ibi byavuzwe n'umumenyi A-Suyutwiy.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.