+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم أنه قال:
«مَنْ ‌خَرَجَ ‌مِنَ ‌الطَّاعَةِ، وَفَارَقَ الْجَمَاعَةَ فَمَاتَ، مَاتَ مِيتَةً جَاهِلِيَّةً، وَمَنْ قَاتَلَ تَحْتَ رَايَةٍ عِمِّيَّةٍ، يَغْضَبُ لِعَصَبَةٍ، أَوْ يَدْعُو إِلَى عَصَبَةٍ، أَوْ يَنْصُرُ عَصَبَةً، فَقُتِلَ، فَقِتْلَةٌ جَاهِلِيَّةٌ، وَمَنْ خَرَجَ عَلَى أُمَّتِي، يَضْرِبُ بَرَّهَا وَفَاجِرَهَا، وَلَا يَتَحَاشَى مِنْ مُؤْمِنِهَا، وَلَا يَفِي لِذِي عَهْدٍ عَهْدَهُ، فَلَيْسَ مِنِّي وَلَسْتُ مِنْهُ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1848]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji, n'uzarwana buhumyi (nta mpamvu nyayo ituma arwana), ahubwo akarakara abitewe n'irondakoko cyangwa se akarihamagarira abantu cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke banjye, akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, ntiyirinde abemeramana muri bo, cyangwa se abo yahaye amasezerano muri bo, uwo ntabwo azaba ari mu bagendera ku migenzo yanjye."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1848]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu yemeranyijwe gukurikira umuyobozi runaka, agapfa ari uko akimeze, uwo azaba apfuye urupfu nk'urw'injiji zitumviraga umuyobozi, ntizishyire hamwe n'abandi, ahubwo bari mu matsinda n'amoko yicana hagati yayo.
. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yavuze ko uzarwana aharanira icyo atazi, n'impamvu nyayo ituma arwana, akarakara abitewe n'irondakoko atari ukubera idini no guharanira ukuri, cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji!
N'uzitandukanya n'abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, atanatinya ibihano by'uzica umwemeramana muri bo, ntiyubahirize amasezerano yahaye abahakanyi, cyangwa se abayobozi yo kubumvira, iki ni kimwe mu byaha bikuru, kandi uzabikora azaba akwiye ibihano bikomeye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kumvira abayobozi ni itegeko igihe bitarimo kwigomeka kuri Allah Nyir'ubutagatifu.
  2. Muri ibi harimo kuburira mu buryo bukomeye wawundi wigomeka akanga kumvira umuyobozi, akitandukanya n'imbaga y'abayisilamu yishyize hamwe, iyo apfuye ari uko akimeze aba apfuye urupfu rwa kijiji.
  3. Muri Hadith harimo kubuza abantu kurwana baharanira irondakoko.
  4. Ni itegeko kubahiriza amasezerano.
  5. Mu kumvira umuyobozi no kuba hamwe n'imbaga y'abayisilamu haba harimo ibyiza byinshi, umutekano n'ituze, no gutungana kw'ibintu byose.
  6. Kubuza kwisanisha n'ibikorwa by'abantu bo mu bujiji.
  7. Itegeko ryo kuba hamwe n'imbaga y'abayisilamu.