عن عُبَادَةَ بن الصَّامتِ رضي الله عنه قال:
بَايَعْنَا رسولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم على السَّمْعِ وَالطَّاعَةِ فِي الْعُسْرِ وَالْيُسْرِ، وَالْمَنْشَطِ وَالْمَكْرَهِ، وعلى أَثَرَةٍ علينا، وعلى أَلَّا نُنَازِعَ الْأَمْرَ أهلَه، وعلى أَنْ نَقُولَ بِالْحَقِّ أينما كُنَّا، لا نَخَافُ في الله لَوْمَةَ لَائِمٍ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 1709]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Ubadat Ibun A-Swamit (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu. Twanayihaye kandi igihango cy'uko ntawe tuzarwanya ku buyobozi, kandi ko tugomba kurangwa no kuvuga ukuri aho turi hose, tudatinye umugayo w'uwo ari we wese kubera Allah.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 1709]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiranye isezerano n'igihango n'abasangirangendo bayo cy'uko bagomba kumvira abayobozi n'abategetsi mu biboroheye n'ibibakomereye, mu bukire no mu bucyene; amategeko yabo yaba ahuye n'ibyo imitima yacu irarikiye cyangwa se yanga, kabone n'iyo batunyaga ibyacu nk'umutungo rusange cyangwa imyanya y'ubuyobozi cyangwa se n'ibindi. Ni ngombwa kubumva no kubumvira mu byiza, ntitubigomekeho, kubera ko kubigomekaho ibibazo byateza byaba bihambaye kuruta ubwangizi bo bakora! No mu byo bayisezeranyije ni uko bazarangwa no kuvuga ukuri aho baba bari hose, babyegurira Allah wenyine, badatinya umugayo w'uwo ari wese.