+ -

عَنِ ابْنِ عُمَرَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا قَالَ:
حَفِظْتُ مِنَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَشْرَ رَكَعَاتٍ: رَكْعَتَيْنِ قَبْلَ الظُّهْرِ، وَرَكْعَتَيْنِ بَعْدَهَا، وَرَكْعَتَيْنِ بَعْدَ المَغْرِبِ فِي بَيْتِهِ، وَرَكْعَتَيْنِ بَعْدَ العِشَاءِ فِي بَيْتِهِ، وَرَكْعَتَيْنِ قَبْلَ صَلاَةِ الصُّبْحِ، وَكَانَتْ سَاعَةً لاَ يُدْخَلُ عَلَى النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فِيهَا، حَدَّثَتْنِي حَفْصَةُ أَنَّهُ كَانَ إِذَا أَذَّنَ المُؤَذِّنُ وَطَلَعَ الفَجْرُ صَلَّى رَكْعَتَيْنِ، وَفِي لَفْظٍ: أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ يُصَلِّي بَعْدَ الْجُمُعَةِ رَكْعَتَيْنِ.

[صحيح] - [متفق عليه بجميع رواياته] - [صحيح البخاري: 1180]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) : Ebyiri za mbere yo gusali iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) n'ebyiri za nyuma yayo, ebyiri za nyuma y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri za nyuma y'iswalat ya nijoro (Al Isha) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri mbere yo gusali Iswalat yo mu rucyerera (Al Fadj'ri). Ariko iyi saha ya mbere yo mu gusari Iswalat yo mu rukerera nta muntu wajyaga yinjira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nabiganirijwe, naganirijwe na Haf'swat ko iyo umuhamagazi w'iswalat yayihamagariraga, umuseke utambitse, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri. No mu yindi mvugo ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri nyuma y'iswala y'imbaga (y'idjuma).

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim mu mpererekane zose z'abayakiriye] - [Swahih Bukhari - 1180]

Ibisobanuro birambuye.

Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko mu iswalat z'umugereka yize ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akanitwararika ari ugusali rakat icumi zizwi ku izina rya "Sunan A-Rawatib". Ebyiri za mbere ya Adhuhuri, n'ebyiri za nyuma yayo. Ebyiri za nyuma y'iswala ya Maghrib iwayo mu rugo. Ebyiri za nyuma y'iswala ya Al Isha mu rugo. N'ebyiri za mbere y'iswala ya Al Fadj'ri. Rakat icumi zikaba zuzuye. Naho ku iswala ya Idjuma, ni ugusali rakat ebyiri nyuma yayo.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza gusali izi suna zizwi ku izina rya Rawatib, no kuzitwararika.
  2. Biremewe gusalira iswalat z'umugereka mu rugo.