عن أبي هريرة رضي الله عنه قال:
كان رسولُ الله صلى الله عليه وسلم إذا عَطَس وضَعَ يَدَه -أو ثوبَهُ- على فيهِ، وخَفَضَ -أو غضَّ- بها صوتَهُ.
[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وأحمد] - [سنن أبي داود: 5029]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 5029]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yitsamuraga;
Icya mbere: Yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, kugira ngo hatagira igisohoka mu kanwa kayo cyangwa se mu mazuru yayo kikaba cyabangamira uwo bari kumwe.
Icya kabiri: Yagabanyaga ijwi ryayo ntirizamure.