+ -

عن عائشة وعبد الله بن عباس رضي الله عنهما قالا:
لَمَّا نَزَلَ بِرَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ طَفِقَ يَطْرَحُ خَمِيصَةً لَهُ عَلَى وَجْهِهِ، فَإِذَا اغْتَمَّ بِهَا كَشَفَهَا عَنْ وَجْهِهِ، فَقَالَ وَهُوَ كَذَلِكَ: «لَعْنَةُ اللَّهِ عَلَى اليَهُودِ وَالنَّصَارَى، اتَّخَذُوا قُبُورَ أَنْبِيَائِهِمْ مَسَاجِدَ» يُحَذِّرُ مَا صَنَعُوا.

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat na Abdillah Ibun Abass (Imana imishimire we na se) baravuze bati:
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Aishat na Ibun Abass (Imana ibishimire bose) baratubwira ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura mu maso, maze iravuga iti: @Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (Aho gusengera)! Iyo bitaza kuba biteye inkeke ntiyari kubyihanangiriza mu gihe yari imeze kuriya. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo kwisanisha n'ibyo abayahudi n'abanaswara bakora, kubera ko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana Nyir'ubutagatifu!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza kugira imva z'abahanuzi n'abandi baranzwe no gukora ibikorwa byiza ahantu ho gusengera, kuko ari bumwe mu buryo buganisha mu ibangikanyamana!
  2. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ishishikajwe no kwigisha abantu kwemera Imana imwe gusa (Tawhid) no kuba yari ifite impungenge z'uburyo bafata imva, kubera ko biganisha mu ibangikanyamana.
  3. Biremewe gusabira abayahudi n'abanaswara umuvumo n'undi ukora nk'ibyo bakora nko kubaka ku mva no kuhagira ahantu ho gusengera.
  4. Kubaka ku mva ni imwe mu migenzo y'abayahudi n'abanaswara, Hadith ikaba yaje ibuza kumera nkabo.
  5. Kugira imva imisigiti hinjiramo no kuhasengera ndetse no kuherekera, n'ubwo nta musigiti waba uhubatse.