+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«اجْتَنِبُوا السَّبْعَ الْمُوبِقَاتِ»، قَالُوا: يَا رَسُولَ اللهِ وَمَا هُنَّ؟ قَالَ: «الشِّرْكُ بِاللهِ، وَالسِّحْرُ، وَقَتْلُ النَّفْسِ الَّتِي حَرَّمَ اللهُ إِلَّا بِالْحَقِّ، وَأَكْلُ الرِّبَا، وَأَكْلُ مَالِ الْيَتِيمِ، وَالتَّوَلِّي يَوْمَ الزَّحْفِ، وَقَذْفُ الْمُحْصَنَاتِ الْمُؤْمِنَاتِ الْغَافِلَاتِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2766]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2766]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka abayoboke bayo kugendera kure ibyaha birindwi byoreka ubikora; ubwo yabazwaga ibyo ari byo yagaragaje ko ari ibi bikurikira:
Icya mbere: Kubangikanya Allah n'undi cyangwa se umureshyeshya n'ikindi uko cyaba kimeze kose, no kugira undi ukorera igikorwa cyo kugaragira Allah (Ibadat) utari we . Intumwa yahereye ku ibangikanyamana, kuko ari cyo cyaha kiruta ibindi.
Icya kabiri: Kuroga- bikorwa mu buryo butandukanye nko guhuhira mu mapfundo, gutongera imiti n'ibyatsi, imyotsi, bikaba byagira ingaruka mu mubiri w'uwarozwe bikamwica cyangwa se bikamurwaza, cyangwa se bigatanya hagati ya babiri bashakanye. Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa bya Shitani, kandi benshi mu baroga ntibakigeraho batabanje gukora ibangikanyamana, ndetse no kwiyegereza imyuka mibi uyitambira kimwe mu byo ikunda.
Icya gatatu: Ni ukwica roho y'inzirakarengane Allah yaziririje kwica, cyeretse ari ku bw'impamvu yemewe mu mategeko (nk'uwishe undi, umugizi wa nabi,...), ariko ibyo bikorwa n'umuyobozi.
Icya kane: Gukoresha Riba byaba ari ukuyirya cyangwa se ubundi buryo bwose wakoresha bwakugirira umumaro.
Icya gatanu: Ni ukwigarurira umutungo w'umwana w'imfubyi utarakura wapfushije se.
Icya gatandatu: Guhunga urugamba abayisilamu basakiranyemo n'umwanzi.
Icya karindwi: Guhimbira abagore b'abere batiyandarika igikorwa cy'ubusambanyi, ni nk'uko bimeze ku guhimbira abagabo batiyandarika.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igifulani. Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri الأكانية Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyaha bikuru ntabwo ari birindwi gusa, naho kuvugwa kw'ibi birindwi ni ukubera ko bikomeye ndetse bikaba binateye inkeke kurusha ibindi.
  2. Biremewe kwica umuntu ku mpamvu z'ukuri nko guhora (igihe nawe hari uwo yishe), kuva mu dini ry'ubuyisilamu, no gusambana warashatse, ariko ushyira mu bikorwa ibyo bihano ni umuyobozi wemewe n'amategeko.