Urutonde rwa Hadith.

Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri iremwa ry'umwe muri mwe rikusanyirizwa mu nda ya nyina mu gihe kingana n'iminsi mirongo ine
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibyo nababujije mujye mubyirinda, n'ibyo nabategetse mujye mukoramo ibyo mushoboye
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe mwana ngiye kukwigisha amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzayisanga imbere yawe (aho ugana). Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana
عربي الإنجليزية الأوردية
mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese urabibona ute ngiye nsenga amasengesho y’itegeko, nkasiba ukwezi kwa Ramadhan, nkakora ibiziruye, nkanirinda ibiziririjwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri
عربي الإنجليزية الأوردية
Ubajije ikintu gihambaye, ariko kuri wa wundi Allah yorohereje kiroroshye
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah yanditse ibyiza n'ibibi, nyuma arangije arabisobanura
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, uwo mutangarije intambara hagati yanjye nawe; kandi nta gihe umugaragu wanjye yanyiyegereza akora igikorwa cyaruta gukora ibyo namutegetse
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe ntaragira ukwemera cyeretse igihe ibyifuzo bye bigendera munsi y'ibyo nazanye
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)
عربي الإنجليزية الأوردية
Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana
عربي الإنجليزية الأوردية
Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira
عربي الإنجليزية الأوردية
Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye
عربي الإنجليزية الأوردية
umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Baroramye abakabya mu idini
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye
عربي الإنجليزية الأوردية
Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza
عربي الإنجليزية الأوردية
Mundekere ibyo ntababwiye, kubera ko ababanjirije boretswe no kubaza kwabo ndetse no kunyuranya kwabo ku ntumwa zabo
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah yagennye ibyiza n'ibibi, arangije arabigaragaza; bityo uzagambirira gukora icyiza ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azakimwandikiramo ibyiza icumi kugeza ku nshuro magana arindwi ndetse zirenzeho! N'uzagambirira gukora ikibi ntagikore, Allah azakimwandikiramo icyiza cyuzuye, ariko nagambirira kugikora ndetse akanagikora, Allah azamwandikira ko akoze ikibi kimwe
عربي الإنجليزية الأوردية
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
عربي الإنجليزية الأوردية
Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi
عربي الإنجليزية الأوردية
“Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo
عربي الإنجليزية الأوردية
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye
عربي الإنجليزية الأوردية
“Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzabangamira mugenzi we, Allah nawe azatuma abangamirwa, n'uzamubuza amahoro Allah nawe azayamubuza
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, cyangwa se ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa, cyangwa se uroga, cyangwa se usaba kurogerwa
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu wize ubumenyi bw'iby'inyenyeri, azaba yize bumwe mu bumenyi bw'uburozi, na buri uko ubwongereye niko aba yongera kwiga uburozi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah Nyir'ubutagatifu azabwira umuntu uzaba ufite igihano cyoroshye kurusha abandi mu muriro ati: Ese iyo uza kuba ufite ibyo mu isi yose wari kubitangaho incungu kugira ngo udahanwa? Azamusubiza ati: Yego
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva
عربي الإنجليزية الأوردية
Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti
عربي الإنجليزية الأوردية
Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri umwe uzabona ikibi gikorwa ajye agikuzaho ukuboko kwe, natabishobora akoreshe ururimi rwe, natabishobora ababare ku mutima, ariko uko ni ukwemera guciriritse
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzakora neza yaramaze kuba umuyisilamu, ntazahanirwa ibyo yakoze mu gihe cy'ubujiji, n'uzakora nabi yaramaze kuba umuyisilamu azahanirwa ibyo yakoze mbere n'ibyo yakoze nyuma
عربي الإنجليزية الأوردية
Urabibona ute ndamutse nsaye iswala nategetswe, nkasiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan, nkazirura ibiziruye, nkaziririza ibiziririjwe
عربي الإنجليزية الأوردية
“Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine)
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro
عربي الإنجليزية الأوردية
mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka
عربي الإنجليزية الأوردية
Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire)
عربي الإنجليزية الأوردية
ِAllah yanditse igeno ry'ibiremwa byose mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu
عربي الإنجليزية الأوردية
Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat
عربي الإنجليزية الأوردية
Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu ababuza kurahira ku babyeyi banyu
عربي الإنجليزية الأوردية
Urubanza rwa mbere na mbere ruzacibwa hagati y'abantu ku munsi w'imperuka ni urugendanye n'amaraso
عربي الإنجليزية الأوردية
Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye?
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro,
عربي الإنجليزية الأوردية
Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe
عربي الإنجليزية الأوردية
Mwihutire gukora ibikorwa byiza mbere y'uko mugerwaho n'ibigeragezo bigoye bizaba bimeze nk'ijoro ry'umwijima
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka
عربي الإنجليزية الأوردية
Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona
عربي الإنجليزية الأوردية
Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)
عربي الإنجليزية الأوردية
nuko turayibwira tuti: Ni wowe mutware wacu! Maze iradusubiza iti: "Umutware ni Allah", turongera turayibwira tuti: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, umunyacyubahiro w'indashyikirwa! Irabasubiza iti: "Mujye munyita uko musanzwe munyita, cyangwa se ibimeze nkabyo, ariko mwitonde mutazagwa mu mutego wa Shitani
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza
عربي الإنجليزية الأوردية
Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga
عربي الإنجليزية الأوردية
Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta Ntumwa n'imwe mbere yanjye Allah yohereje ku bantu runaka, usibye ko yabaga ifite abayirengera muri abo bantu yatumweho, ndetse n'abasangirangendo bashikama ku migenzo ye bakanakurikiza amategeko ye
عربي الإنجليزية الأوردية
Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese mbabwire abantu bo mu ijuru? Buri munyantege nke ucisha macye, nyamara aramutse arahiye ku izina rya Allah ngo agire icyo amukorera yakimukorera! Ese mbabwire abantu bo mu muriro? Ni buri munyamwaga wese, umwibone wanga kumva ukuri no kukwemera
عربي الإنجليزية الأوردية
Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye
عربي الإنجليزية الأوردية
Afite intsinzi niba ari kuvugisha ukuri
عربي الإنجليزية الأوردية
Umunsi mwiza izuba ryarasheho ni umunsi wa gatanu (Idjuma)
عربي الإنجليزية الأوردية
Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira
عربي الإنجليزية الأوردية
Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo
عربي الإنجليزية الأوردية
Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat)
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora
عربي الإنجليزية الأوردية
Ku munsi w'imperuka umwemeramana azegera Nyagasani we kugeza ubwo amushyizeho ipaziya, maze yiyemerere ibyaha yakoze
عربي الإنجليزية الأوردية
Umbajije ikintu gihambaye ariko kiroroshye kuwo Allah yacyorohereje
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze
عربي الإنجليزية الأوردية
Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndaha ibendera umugabo ukunda Allah n'Intumwa ye, Allah azahesha intsinzi
عربي الإنجليزية الأوردية
Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji
عربي الإنجليزية الأوردية
Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka
عربي الإنجليزية الأوردية
Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah
عربي الإنجليزية الأوردية
Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzagirira urwango umukunzi wanjye, mutangarije intambara hagati yanjye na we; kandi nta gikorwa umugaragu wanjye yakifashisha anyiyegereza kiruta kuba yakora ibyo namutegetse
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibintu bibiri abantu bakora, ariko bituma baba abahakanyi: Kujora inkomoko y'umuntu, no kuborogera uwapfuye
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we?
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muntu n'umwe utunze Zahabu cyangwa se Feza akaba atazitangira ukuri kwazo, usibye ko ku munsi w'imperuka zizahindurwamo ibizabatwikishwa byo mu muriro,
عربي الإنجليزية الأوردية
Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe?
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri mwe ntazashinja mugenzi we kuba inkozi y'ibibi, cyangwa se ngo amushinje ubuhakanyi usibye ko bimugarukira akaba ari we uba ibyo ashinjije bagenzi be, mu gihe uwo abishinje atari ko ameze
عربي الإنجليزية الأوردية
Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho
عربي الإنجليزية الأوردية
Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzarahira ku ndagizo ntari kumwe natwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzavuga aya magambo nyuma yo kumva umuhamagaro w'iswalat: Mana Nyagasani w'uyu muhamagaro wuzuye, n'iyi swalat igiye gukorwa, ha Muhamadi urwego n'ibyiza, uzanamuzure ari mu rwego rushimishije wamusezeranije", azagerwaho n'ukuvuganirwa nanjye ku munsi w'imperuka
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimuzatuke abasangirangendo banjye, kubera ko n'iyo umwe muri mwe yatanga Zahabu ingana nk'umusozi wa Uhudi, ntiyagera ku mashyi abiri y'ibyo umwe yatanze cyangwa se urushyi rumwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Abu Bakri na Umar iti: Aba basaza babiri ni bo batware b'abantu beza mu babanje n'abazaza nyuma bazinjira mu ijuru usibye Intumwa n'abahanuzi b'Imana
عربي الإنجليزية الأوردية
Hasan na Husen ni bo batware b'abasore bazinjira mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini
عربي الإنجليزية الأوردية
kubera ko nta munsi n'umwe yigeze avuga ati: RABI GH'FIR LII KHATWIATII YAWUMU DINI: Mana Nyagasani, ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye!
عربي الإنجليزية الأوردية
Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani
عربي الإنجليزية الأوردية
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka
عربي الإنجليزية الأوردية
Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere
عربي الإنجليزية الأوردية
Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!
عربي الإنجليزية الأوردية
Imperuka ntizigera iba kugeza ubwo umuntu azatambuka ku mva ya mugenzi we maze akavuga ati: "Iyaba ari njye wari ushyinguye hano!
عربي الإنجليزية الأوردية
Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera
عربي الإنجليزية الأوردية
Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera
عربي الإنجليزية الأوردية
Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana
عربي الإنجليزية الأوردية
Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?
عربي الإنجليزية الأوردية
Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu
عربي الإنجليزية الأوردية
Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye
عربي الإنجليزية الأوردية
Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe
عربي الإنجليزية الأوردية
Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume
عربي الإنجليزية الأوردية
Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro
عربي الإنجليزية الأوردية
Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu
عربي الإنجليزية الأوردية
Kandi njye ndi Dwimam Ibun Tha'alabat, umuvandimwe wa bene Saadi Ibun Bak'ri
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi
عربي الإنجليزية الأوردية
Ntimukemera inkuru z'abahawe igitabo ko ari ukuri ariko ntimukanabahinyure, ahubwo mujye muvuga muti: Twe twemeye Allah n'ibyo yaduhishuriye
عربي الإنجليزية الأوردية
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine
عربي الإنجليزية الأوردية
Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye
عربي الإنجليزية الأوردية
Hazabarurwa ibyo baguhemukiyemo, bakakwigomekaho, hanyuma hanabarurwe ibihano byawe kuri bo
عربي الإنجليزية الأوردية
Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?
عربي الإنجليزية الأوردية
Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira
عربي الإنجليزية الأوردية
Rwose ibyo uvuga ndetse uhamagarira ni byiza, iyaba watubwiraga niba ibyo twakoze hari icyiru byaba
عربي الإنجليزية الأوردية
Genda umubwire uti: Mu by'ukuri wowe nturi umwe mu bantu bo mu muriro, ahubwo uri umwe mu bantu bo mu ijuru
عربي الإنجليزية الأوردية
{Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}
عربي الإنجليزية الأوردية
Nyuma yanjye mu bayoboke banjye hazabaho abantu bazababwira ibyo mutigeze mwumva mwe n'ababyeyi banyu, abo bantu muzabirinde
عربي الإنجليزية الأوردية
Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri
عربي الإنجليزية الأوردية
Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha
عربي الإنجليزية الأوردية
Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu
عربي الإنجليزية الأوردية
Yamaze gusogongera ku buryohe bw'ukwemera, wa wundi uzashimishwa nuko Allah ari we Nyagasani we, n'ubuyisilamu bukaba idini rye, na Muhamadi akaba ari we Ntumwa ye
عربي الإنجليزية الأوردية
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera
عربي الإنجليزية الأوردية
Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe
عربي الإنجليزية الأوردية