عَنْ أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رضي الله عنه قَالَ:
سَمِعْتُ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَقُولُ: «قَالَ اللَّهُ تَبَارَكَ وَتَعَالَى: يَا ابْنَ آدَمَ إِنَّكَ مَا دَعَوْتَنِي وَرَجَوْتَنِي غَفَرْتُ لَكَ عَلَى مَا كَانَ فِيكَ وَلاَ أُبَالِي، يَا ابْنَ آدَمَ لَوْ بَلَغَتْ ذُنُوبُكَ عَنَانَ السَّمَاءِ ثُمَّ اسْتَغْفَرْتَنِي غَفَرْتُ لَكَ، وَلاَ أُبَالِي، يَا ابْنَ آدَمَ إِنَّكَ لَوْ أَتَيْتَنِي بِقُرَابِ الأَرْضِ خَطَايَا ثُمَّ لَقِيتَنِي لاَ تُشْرِكُ بِي شَيْئًا لأَتَيْتُكَ بِقُرَابِهَا مَغْفِرَةً».
[حسن] - [رواه الترمذي] - [سنن الترمذي: 3540]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye Yewe mwene Adamu, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo bigera ku ijuru hanyuma ukansaba imbabazi nakubabarira kandi ntacyo bintwaye! Yewe mwene Adam, uramutse uje ungana warakoze ibyaha byakuzura isi, hanyuma ukansanga utarambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye naguha imbabazi zingana nkabyo!!"
[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Tirmidhiy] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3540]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu muri Hadith Al Qudsiy yavuze ati: Yewe mwene Adam! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira ukizera impuhwe zanjye ntiwihebe, ndaguhishira nkakubabarira ibyaha byawe simbyiteho, kabone n'iyo mu byaha wakoze haba harimo ibyaha bikuru. Yewe mwene Adam, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo byuzura isi n' ikirere, hanyuma ukansaba imbabazi nabikubabarira byose ntitaye ku bwinshi bwabyo!
Yewe mwene Adam! Nuhura nanjye nyuma yo gupfa kwawe, warakoze ibyaha byakuzura isi, ariko ukaba warapfuye utambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye nzaguha imbabazi zingana nkabyo zuzuye isi, kubera ko ari njye nyir'impuhwe nyinshi, kandi mbabarira ibyaha byose uretse icy'ibangikanyamana.