+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«الْمُؤْمِنُ الْقَوِيُّ، خَيْرٌ وَأَحَبُّ إِلَى اللهِ مِنَ الْمُؤْمِنِ الضَّعِيفِ، وَفِي كُلٍّ خَيْرٌ، احْرِصْ عَلَى مَا يَنْفَعُكَ، وَاسْتَعِنْ بِاللهِ وَلَا تَعْجَزْ، وَإِنْ أَصَابَكَ شَيْءٌ، فَلَا تَقُلْ لَوْ أَنِّي فَعَلْتُ كَانَ كَذَا وَكَذَا، وَلَكِنْ قُلْ قَدَرُ اللهِ وَمَا شَاءَ فَعَلَ، فَإِنَّ (لَوْ) تَفْتَحُ عَمَلَ الشَّيْطَانِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2664]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza ; haranira gukora ibigufitiye akamaro, kandi ujye usaba Allah ubufasha cyane ntugacike intege. Kandi nihagira ikikubaho ntuzavuge uti: Iyo nza kubikora byari kugenda uku n'uku, ahubwo ujye uvuga uti: Ibi ni igeno rya Allah, kandi ibyo ashatse nibyo biba, kubera ko iryo ijambo (Iyo) ni intangiriro y'ibikorwa bya Shitani."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2664]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umwemeramana wese ari mwiza, ariko umwemeramana ufite imabraga mu kwemera kwe, mu migambi ye, mu mitungo ye ndetse n'ibindi bituma agira imbaraga ari we mwiza kandi ukunzwe imbere ya Allah Nyir'ubutagatifu kuruta umunyantege nke. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igira inama umwemeramana yo gukora ibyamugirira umumaro mu buzima bwe bwo muri iyi si, ndetse n'ubwo ku munsi w'imperuka. Hamwe no kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu, no kumusaba inkunga, no kumwiringira wenyine. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibuza kugira ubunebwe, no gucika intege, no kugenda gahora mu gukora ibifitiye umuntu akamaro hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Bityo iyo umwemeramana agize umuhate mu gukora ibikorwa, no gukora impamvu, no gusaba Allah inkunga ndetse n'ibindi byiza; nyuma yaho rero nta kindi aba asabwa usibye ko ibye byose abiharira Allah, kandi akamenya ko ibyo Allah amuhitiyemo ari byo byiza. Bityo iyo agezweho n'ibyago, nta kavuge ati: "Iyo mbigenza gutya, byari kugenda gutya..." Kubera ko ijambo (Iyo) ryugururira amarembo Shitani, kugira ngo umuntu ahinyuze igeno rya Allah, cyangwa se aterwe agahinda n'ibyamutambutseho, ahubwo aba akwiye kuvuga ati: Ibi ni igeno rya Allah, kandi ibyo ashatse ni byo biba." Bityo ibibaho biba bihuye n'ubushake bwa Allah, kubera ko ari we ukora ibyo ashatse, kandi ntawahinyura ugushaka kwe, ndetse nta n'uwavuguruza itegeko rye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Abantu ntibari ku rwego rumwe mu kwemera.
  2. Ni byiza kurangwa n'imbaraga mu bikorwa, kuko bigira umumaro utabona mu kurangwa n'intege nke.
  3. Umuntu aba akwiye guharanira gukora ibimufitiye akamaro, akareka ibitamufitiye akamaro.
  4. Umwemeramana akwiye gusaba inkunga Allah muri gahunda ze zose, ntiyirare ngo yumve ko yihagije.
  5. Gushimangira igeno rya Allah, kandi ko bitabuza umuntu gukora impamvu no guharanira gushaka ibyiza.
  6. Kubuza gukoresha ijambo (Iyo) umuntu agamije kwicuza ku byo yakoze cyangwa se byamubayeho igihe cy'ibigeragezo, no kubuza guhinyura igeno rya Allah.