+ -

عن النعمان بن بَشِير رضي الله عنه قال: سمعت النبيَّ صلى الله عليه وسلم يقول:
«الدُّعَاءُ هُوَ الْعِبَادَةُ»، ثُمَّ قَرَأَ: «{وَقَالَ رَبُّكُمُ ادْعُونِي أَسْتَجِبْ لَكُمْ إِنَّ الَّذِينَ يَسْتَكْبِرُونَ عَنْ عِبَادَتِي سَيَدْخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ} [غافر: 60]».

[صحيح] - [رواه أبو داود والترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 3247]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Ubusabe niko kugaragira Allah Irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.” [Surat Ghafir: 60.]

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3247]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gusaba ari ko kugaragira Allah; ni itegeko ko gusaba biharirwa Allah, byaba ari ugusaba Allah ibyo ucyeneye, cyangwa se ngo agukurireho ibikubangamiye mu buzima ndetse no ku munsi w'imperuka, cyangwa se ari ugusaba byo mu rwego rwo kugaragira Allah ukora ibyo akunda kandi yishimira, byaba mu mvugo, mu bikorwa, ibigaragara ndetse n'ibitagaragara, byaba ibikorwa ukorera ku mutima cyangwa se ku mubiri cyangwa se mu mutungo.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibitangira gihamya aho yavuze umurongo wa Qur'an aho Allah agira ati: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”} [Qur'an 40: 60]

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. Iki oromo Igikanada. Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gusaba ni byo shingiro ryo kugaragira Allah, kandi ntibyemewe kugira undi ubikorerwa utari Allah.
  2. Gusaba bikubiyemo kugaragira by'ubukuri, no kwiyemerera ko Nyagasani ari we mukungu kandi ko ari we ufite ubushobozi, ndetse ko umugaragu umusaba amucyeneye.
  3. Ibihano bihambaye biteganyirijwe abigomeka ku kugaragira Allah banga kumusaba, kandi ko abo bamwigomekaho banga kumusaba bazinjira mu muriro basuzuguritse.