+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«لَيْسَ شَيْءٌ أَكْرَمَ عَلَى اللهِ تَعَالَى مِنَ الدُّعَاءِ».

[حسن] - [رواه الترمذي وابن ماجه وأحمد] - [سنن الترمذي: 3370]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3370]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bikorwa byo kwiyegereza Allah nta kirusha agaciro kumusaba, kubera ko mu kuyisaba harimo kwemera ko Allah ari we Mukungu, no kwemera ko umugaragu ntacyo yishoboreye kandi ko acyeneye Allah.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro k'ubusabe, kandi ko usaba Allah aba amurutishije byose, aniyemereye ko Allah ari ukungahaye kuri byose, naho umugaragu akaba ari we umucyeneye, kubera ko ukennye atasabwa, ndetse unumva bihebuje kubera ko utumva atasabwa, kandi ko Allah ari umunyabuntu kuko umunyabugugu ntasabwa, kandi ko Allah ari Nyir'impuhwe kuko utagira impuhwe ntiyasabwa, kandi ko Allah afiye ubushobozi kubera ko utabufite atasabwa. No kwiyemerera ko Allah ari bugufi bw'umugaragu kuko uri kure ntiyakumva! N'ibindi bisingizo bigaragaza ubuhambare n'ubwiza bya Allah Nyir'ubutagatifu.