+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«كَلِمَتَانِ خَفِيفَتَانِ عَلَى اللِّسَانِ، ثَقِيلَتَانِ فِي الْمِيزَانِ، حَبِيبَتَانِ إِلَى الرَّحْمَنِ: سُبْحَانَ اللهِ الْعَظِيمِ، سُبْحَانَ اللهِ وَبِحَمْدِهِ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza amagambo abiri umuntu avuga atamugoye no mu buryo yaba ameze bwose, kandi ko ibihembo byayo bihambaye ku munzani, kandi ko Nyagasani wacu Allah Nyir'impuhwe ayakunda, ariyo:
SUB'HANALLAHIL ADHWIIM, SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: kubera ukuntu akubiyemo ibisingizo bya Allah by'ubuhambare n'ubutungane, no kumutagatifuza amutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gusingiza Allah gusumba ibindi ni igihe gukubiyemo gutagatifuza Allah no kumusingiza.
  2. Kugaragaza uburyo impuhwe za Allah zagutse, kubera ko igikorwa gito agihembera ingororano nyinshi.