1. Ahabanza.
  2. Ingeri zitandukanye.
  3. Indangagaciro n'imyifatire.

Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru

عَنْ عَبْدِ اللهِ بنِ مَسعُودٍ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«عَلَيْكُمْ بِالصِّدْقِ، فَإِنَّ الصِّدْقَ يَهْدِي إِلَى الْبِرِّ، وَإِنَّ الْبِرَّ يَهْدِي إِلَى الْجَنَّةِ، وَمَا يَزَالُ الرَّجُلُ يَصْدُقُ وَيَتَحَرَّى الصِّدْقَ حَتَّى يُكْتَبَ عِنْدَ اللهِ صِدِّيقًا، وَإِيَّاكُمْ وَالْكَذِبَ، فَإِنَّ الْكَذِبَ يَهْدِي إِلَى الْفُجُورِ، وَإِنَّ الْفُجُورَ يَهْدِي إِلَى النَّارِ، وَمَا يَزَالُ الرَّجُلُ يَكْذِبُ وَيَتَحَرَّى الْكَذِبَ حَتَّى يُكْتَبَ عِنْدَ اللهِ كَذَّابًا».

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru kandi umuntu akomeza kuba umunyakuri no kurangwa nakwo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyakuri; mujye munirinda ibinyoma kuko biganisha mu bibi, n'ibibi bikaganisha mu muriro; kandi umuntu akomeza kuba umunyabinyoma no kurangwa nabyo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyabinyoma ruharwa!"

Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim Swahih Muslim - 2607

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kurangwa n'ukuri, inavuga ko umuntu urangwa nakwo bimuganisha mu gukora ibyiza bihoraho, n'uhozaho ibyiza bimuganisha mu ijuru. Kandi umuntu uhojejeho kurangwa n'ukuri mu ibanga no ku mugaragaro, aba akwiye kwitwa umunyakuri ukomeye. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza ababeshyi n'abavuga ibinyoma, kuko bigeza nyirabyo kugutana inzira igororotse no gukora ibibi n'ubwangizi hanyuma bikazamugeza no mu muriro. N'iyo akomeje kubeshya kenshi agera aho akazandikwa kwa Allah ko ari umwe mu babeshyi ruharwa.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

  1. Kurangwa n'ukuri ni umuco mwiza uharanirwa, kuberako umuntu iyo akomeje kurangwa nako kugera ku rwego biba kimwe mu bimugize, kwa Allah yandikwa mu banyakuri.
  2. Kubeshya ni umuco mubi, urangwa nawo kenshi mu mvugo n'ibikorwa bikagera ku rwego biba kimwe mu bimugize, kwa Allah yandikwa mu babeshyi kabuhariwe.
  3. Ukuri gukoreshwa mu mvugo tuvugisha ururimi, kikaba ari ikinyuranyo cyo kubeshya, hari n'ukuri mu migambi, ari ko kwegurira buri gikorwa cyose Allah; n'ukuri mu kugambiririra gukora ibyiza, n'ukuri mu bikorwa; urwego rwa nyuma rwo kuba umunyakuri ni ukuba ibyawe bitagaragarira amaso biba bireshya n'ibyo abantu babasha kubonesha amaso. N'ukuri mu bindi twiyegerezamo Allah nko kumutinya no kumwiringira n'ibindi. Umuntu uzarangwa n'ibi, azaba ari umunyakuri ukomeye, cyangwa se akarangwa na bimwe muri byo, azaba ari umunyakuri byoroheje!

Kugaragaza ibyasobanuwe.

52 Ururimi.
EN English الإنجليزية
UR اردو الأوردية
ES Español الإسبانية
ID Indonesia الإندونيسية
BN বাংলা البنغالية
TR Türkçe التركية
RU Русский الروسية
BS Bosanski البوسنية
SI සිංහල السنهالية
HI हिन्दी الهندية
ZH 中文 الصينية
FA فارسی الفارسية
VI Tiếng Việt الفيتنامية
TL Tagalog تجالوج
KU Kurdî الكردية
HA Hausa الهوسا
PT Português البرتغالية
ML മലയാളം المليالم
TE తెలుగు التلغو
SW Kiswahili السواحيلية
TA தமிழ் التاميلية
MY မြန်မာ البورمية
TH ไทย التايلندية
DE Deutsch الألمانية
PS پښتو بشتو
AS অসমীয়া الأسامية
SQ Shqip الألبانية
SV Svenska السويدية
AM አማርኛ الأمهرية
NL Nederlands الهولندية
GU ગુજરાતી الغوجاراتية
KY Кыргызча القيرقيزية
NE नेपाली النيبالية
LT Lietuvių الليتوانية
PRS دری الدرية
SR Српски الصربية
TG тоҷикӣ الطاجيكية
RO Română الرومانية
HU Magyar المجرية
CS Čeština التشيكية
MOS Moore الموري
MG Malagasy المالاجاشية
OM Oromoo الأورومو
KN ಕನ್ನಡ الكانادا
WO Wolof الولوف
AZ Azərbaycan الأذربيجانية
UK Українська الأوكرانية
KA ქართული الجورجية
MK Македонски المقدونية
KM ភាសាខ្មែរ الخميرية
PA ਪੰਜਾਬੀ البنجابية
MR मराठी الماراثية