+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ يُرِدِ اللهُ بِهِ خَيْرًا يُصِبْ مِنْهُ».

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 5645]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 5645]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko iyo Allah ashakiye ibyiza abagaragu abagerageza, muri bo ubwabo no mu mitungo yabo ndetse no mu miryango yabo, kuko bituma uwageragejwe agarukira Allah amusaba, ndetse akanamubabarira ibyaha bye, akanamuzamura mu ntera.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف البلغارية Ikinya Azeri Iki Uzubeki Ikinya Ukereni الجورجية اللينجالا المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umwemeramana agerwaho n'amoko atandukanye y'ibigeragezo.
  2. Kugeragezwa bishobora kuba ikimenyetso cy'uko Allah akunda umugaragu we, kugira ngo Allah amuzamuye mu ntera ndetse akanamubabarira ibyaha bye.
  3. Gushishikariza kwihangana mu gihe cy'ibigeragezo no kutijujuta.